I.IMITERERE Y’AKARERE

 

I.1. IMBIBI Z’AKARERE

 

Akarere ka Gicumbi ni kamwe mu turere dutanu (5) tugize Intara y’Amajyaruguru. Gaherereye iburasirazuba bw’iyi Ntara. Gahana imbibi n’Akarere ka BURERA mu Majyaruguru, kakanakora ku mupaka wa UGANDA. Iburasirazuba hari Uturere twa GASABO na RWAMAGANA ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Mu majyepfo    hari Akarere ka GASABO n’Umujyi wa KIGALI, na ho Iburengerazuba bw’amajyepfo tuhasanga Akarere ka RULINDO.

 

I.2 UBUSO

 

Akarere ka Gicumbi kahuje Uturere twahozeho, aritwo REBERO, RUSHAKI, BUNGWE, KISARO N’UMUJYI WA BYUMBA hiyongereyeho n’ibice binini by’Akarere ka RWAMIKO. Akarere ka Gicumbi gafite ubuso bungana na km2 829 burimo Umujyi wa Gicumbi ugizwe na 90,5 km² ( imirenge ya Byumba, Kageyo n’Utugari 2 two mu Murenge wa Rukomo (Kinyami & Cyuru)).

 

Akarere ka Gicumbi kagabanyijemo Imirenge 21, Utugari 109 n’imidugudu 630.

 

1.3 ABATURAGE

 

Akarere ka Gicumbi gatuwe n’Abaturage   427,311 ku buso  bwa km2 829. Ni ukuvuga ubucucike (densité) ari abaturage 516 kuri km2. Muri abo baturage   224,769 ni abagore (bangana na 52.6%), 202,542 ni abagabo (bangana na 47,4%). Batuye mu ngo 89.167.

 

II. UBUKUNGU

 

2.1. Mu bworozi

 

Ingo zigera kuri 62.452 (zingana na 76.7%) zoroye inka zigera ku 72.765. Muri aba borozi 96% bororera mu biraro, 4% bakororera mu nzuri. Inka zitabwaho zikorerwa gahunda yo gutera intanga ku buryo umukamo/amata acuruzwa ku munsi ari litiro 65.300. Hubatse amakusanyirizo y’amata 13 ndetse n’uruganda 1 rutunganya amata.

 

2.2. Mu bidukikije

 

Mu kubungabunga ibidukikije, mu Karere tumaze gukora amaterasi y’indinganire ku buso bungana na 7.750,49 Ha, haterwa amashyamba ku buso bungana na 17.575,8 Ha na hegitari 6.076,1 Ha z’ibiti bivangwa n’imyaka. Hamaze kubakwa Biogaz 600 kuva mu 2008. Ingo zikoresha Rondereza zigeze kuri 96,9%. Habungabunzwe kandi igishanga cy’Urugezi.

 

2.3. Mu bikorwa remezo

 

Imihanda 12 y’igitaka yarubatswe ku burebure bwa kirometero 211,8 mu bice bitandukanye. Amazi meza amaze kwegerezwa abaturage kuri 79.2%, aho bakoze imiyoboro mishya y’amazi 21.

 

2.4. Amashanyarazi

 

Imirenge 19/21 imaze kugerwamo n’amashanyarazi ya REG, hubatswe n’urugomero rwa Rushaki. Amashanyarazi akaba agera ku ngo 21.052 (zingana na 23,6%).

 

2.5. Imiturire no gutunganya Umujyi

 

Hakozwe igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Gicumbi, ndetse hakorwa n’ibishushanyo byihariye mu Mirenge na Centres z’ubucuruzi hirya no hino mu Mirenge zaravuguruwe. Gutuza abaturage mu Midugudu bigeze ku kigereranyo cya 80%. Hubatswe Umudugudu 1 w’ikitegerezo wa KABEZA/Umurenge wa Rubaya, undi wa 2 ugiye gutunganywa RUZIZI mu Murenge wa Giti

 

Mu kuvugurura Umujyi wa Gicumbi,

 

Hamaze gukorwa imihanda ya kaburimbo ireshya na 4 km, na 4,8 z’imihanda y’amabuye; Gare igezweho ya Gicumbi nayo yaruzuye. Amazu ashaje agenda avugururwa, hakazamurwa n’amagorofa mashya,

 

2.6. Mu ishoramari n’ubukerarugendo

 

Amasoko 9 ya Kijyambere yarubatswe ndetse n’ibagiro rigezweho rya Gicumbi.

 

Hubatswe Imirenge SACCO 21, ubu dufite Banki z’ubucuruzi 6, ndetse  na za Sosiyete z’ubwishingizi 4.  Dufite ibigo byakira  bikanacumbikira bashyitsi  7 na Hoteli Urumuri.

 

Mu guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga,  mu Karere ka Gicumbi duhinga icyayi kinshi n’ikawa.

 

Mu kongerera umusaruro agaciro, hari inganda nini 2 (urw’icyayi  rwo ku Mulindi w’Intwari, n’urukora ifu y’ingano rwa PEMBE/Byumba) n’iziciriritse 4 (BLESSED DAIRY, Animal feeds plant/IAKIB, Inganda z’akawunga, …)

 

 

 

III. MIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

 

3.1. Mu burezi

 

Mu Karere ka Gicumbi hari amashuri y’incuke 141, abanza 102, ayisumbuye 75 ndetse na Kaminuza 2. Hari kandi amashuri y’imyuga  8 n’amasomero 255.  

 

 3.2. Ubuzima

 

Mu Karere ka Gicumbi dufite ibitaro by’akarere bya BYUMBA (ubu birimo kuvugururwa kugira ngo bitange serivisi zijyanye n’igihe), ibigo nderabuzima 24 na Poste de santé 26.

 

 

 

Bikorewe i Gicumbi, kuwa 03/01/2017

 

 

 

HABIYAKARE Apollinaire

 

District Statistician