Mu rwego rwo kuzamura Ikoranabuhanga mu Karere ka Gicumbi, Akarere kiyemeje kuzamura gukoresha ICT n’igikoresho mu mitangire myiza ya serivise,  ndetse no guhanahana amakuru hifashishije. Muri rusange ICT mu karere ka Gicumbi ikubiye  muri bimwe mu bikorwa bikurikira:

INTERNET

Mu gihe igihugu gishyira ingufu mu bijyanye n’ikoranabuhanga hashingiwe kuri internet, Akarere ka Gicumbi ntikatanzwe n’ikoreshwa rya Internet haba ku karere ndetse n’Imirenge. Kuri ubu, Akarere gakoresha internet ya Fiber optic, kakaba gafite bandwith ya 5 MB ndetse na Internet ya 4G, Imirenge igize akarere ikoresha ‘internet’ ya za modem ndetse na Internet zikoresha na “telephone’.

ICT INFRASTRUCTURES

Akarere gafite ibikoresho bitandukanye nka Servers, Computers (Desktops & Laptops) , UPC, Printers, Photocopiers, Scanners, Air Conditions, Switches na Access points bikaba bikurikiranwa (‘maintenance’&‘reparation’) umunsi ku munsi.

VIDEO CONFERENCE 

Hagendewe ku byifuzo byo gukora inama zihuza Uturere na za Ministeres hadakozwe ingendo zitandukanye, Akarere ka Gicumbi gafite icyumba cya Video Conferences gifasha kwitabira inama zitandukanye zihuza Local Government na Central government.

 DOCUMENT TRACKING SYSTEM

Nk’uko imyanzuro ya GAKO retrait yasabye ko Uturere twose tugira uburyo bwo kumenya uko inzandiko zigenda zihererekanywa,

Akarere ka Gicumbi kashyizeho “E-tracking system or E-mboni” ikaba ari porogaramu ifasha kumenya uko inyandiko zinjira zigera kubo zigenewe bidatwaye igihe kirekira. Ibi byoroshya akazi kandi bigatuma n’amabaruwa asubizwa mu gihe kitarambiranye.

 WEBSITE

 

Akarere ka Gicumbi gafite urubuga (www.gicumbi.gov.rw) rufasha gukwirakwiza amakuru aba yabereye mu mirenge itandukanye bityo inkuru ikabasha gukwirakwira hose. “Website” kandi ijyaho inyandiko zitandukanye nk’izijyanye n’Imihigo, Budget, Imyanzuro y’inama njyanama n’izindi. 

 

CALL USER GROUP (CUG)

 Akarere ka Gicumbi koroheje uburyo bwa “communication” mu rwego rwo guhanahana amakuru nta kiguzi, kuri ubu CUG y’akarere ihuza abakozi b’Akarere, Imirenge, Utugali Imidugudu, Ibigo by’amashuri, ibitaro n’abandi bakaba babasha guhamagarana ku buntu. 

VILLAGE KNOWLEDGE HUB (VKH ) na SERVICE ACCESS POINTS(SAPs)

 Mu Karere ka Gicumbi hamaze kubakwa ibyumba mpahabwenge bisaga  bitani(4). Mu Mirenge ya Byumba, Kageyo, Mukarange na Miyove. Hari kandi n’ibyumba bitangirwamo serivisi z’Irembo mu Mirenge ya Bwisige, Bukure, Muko, Nyamiyaga, Rutare, Manyagiro, Cyumba, Rubaya na Kaniga.