Bwana MUDAHERANWA Juvénal Mayor wa Gicumbi ayoboye inama

Uhereye ibumoso: Bwana Eugene MULIGO, Musenyeri Emmanuel NGENDAHAYO, Mayor wa Gicumbi, David CYIGENZA

Abitabiriye inama

Abandi bitabiriye inama

Kuri uyu wa kabiri muri Hoteli Urumuli guhera saa yine habereye inama y’ubufatanye na Compassion Internationale yayobowe n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvénal. Inama yatangiye saa yine za mu gitondo yitabirwa n’Umushumba wa Diyoseze y’Abangilikani ya BYUMBA Nyilicyubahiro NGENDAHAYO Emmanuel, Umuyobozi w’Abinjira n’Abasohoka mu Karere ka Gicumbi bwana CYIGENZA David, Uhagarariye Polisi Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Umuyobozi Wungirije wa Compassion Internationale mu Rwanda bwana MUREGO Eugène, uyihagaragriye mu Karere ka Gicumbi na Rulindo Pasteur RUKUNDO Octave, uyihagarariye mu Karere ka Nyanza na Ruhango bwana Yusufu BAHATI, Umuybozi wa ADEPR  mu karere ka Gicumbi Pasiteri Canisio, Uhagarariye Inkuru Nziza n’abahagarariye za Paruwasi mu mirenge 9 Compassion ikoreramo ikoreramo n’ Abahagarariye iyi mirenge ari yo BYUMBA, CYUMBA, KAGEYO, MANYAGIRO, MUTETE, NYAMIYAGA, RUKOMO, RUSHAKI na SHANGASHA.

Ku murongo w’ibyigwa harimo ingingo yo kurushaho kunoza imikorere n’imikoranire hagati ya Compassion Internationale n’ubuyobozi bw’Akarere by’umwihariko iyi mirenge uko ari 9 ikoreramo no kurebera hamwe ibikorwa ikora n’abagenerwabikorwa bayo.

Compassion Internationale bagaragaje ko ireba abana bakomoka mu mmiryango ya gikirisitu ikennye cyanei ni ukuvuga mu cyiciro cya 1 & 2 cy’ubudehe bari mu bice 3:

Icya mbere ni ukuva ku myaka 3 kugera kuri 5 ikaba ibakurikirana mu buryo bw’imirire n’imikurire yabo bakurikirana niba bahabwa inkingo n’ibindi; Icya kabiri kikava ku myaka 5 kugera kuri 12 aho babarihira amashuri n’ibindi; naho icya gatatu kikava ku myaka 12 kugera kuri 22 babarihira amashuri ari mo n’ay’imyuga banabashishikariza gukorera mu mastsinda .

Bagaragaje ko mu mwaka wa 2016-2017 bafite abana 2920 mu Karere ka Gicumbi bafasha n’ingengo y’imari ingana na frw 381,392,277 yose hamwe azakoreshwa mu burezi, ubuzima, mu buryo bw’umwuka(spiritual) no mu myidagaduro.

Umuyobozi w’Akarere mu ijambo rye yabashimiye inkunga batera igihugu muri rusange aho yagize ati: “Ibi bifasha n’igihugu cyane kuba mu bihugu bikataje mu ku isi mu iterambere kuko bihera mu miryango yari ikennye ikazamuka”. Mu gusoza hafashwe umwanzuro ko urutonde rw’abafashwa rugiye gushyikirizwa imirenge hakarebwa niba abafashwa ko ari bo bagomba gufashwa koko.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

 

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

 

 

 

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*