Abayobozi n'Inzego z'umutekano bari bitabiriye igikorwa

V/Mayor ASOC aganiriza abaturage ba YARAMBA ku bubi bw'ibiyobyabwenge

Ibi ni bimwe mu biyobyabwenge byafashwe

Abayobozi bamena ibiyobyabwenge imbere y'abaturage

Kuri uyu wa gatatu, mu Kagari ka Yaramba, mu Murenge wa Nyankenke, mu Karere ka Gicumbi, hangirijwe ibiyobyabwenge byafatiwe mu mirenge ya CYUMBA, KANIGA ndetse na NYANKENKE cyane cyane muri iyi santere ya YARAMBA byiganjemo kanyanga litiro 3,192, chief waragi udushashi 25,836, zebra waragi udushashi 9,768, African gin uducupa 17,568, real gin udushashi 120, urumogi udupfunyika 84, mayirungi udupfunyika 340, kick waragi udushashi 13,920, kitoko udushashi 52 byose bituruka mu gihugu cya Uganda bikaba byari bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’imwe n’ibihumbi Magana atandatu na cumi na bibiri (frw 21 612 000).

Muri iki gikorwa, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Charlotte BENIHIRWE yasabye abaturage kuzirikana ingaruka z’ibiyobyabwenge ku bukungu bwabo no ku buzima bwabo. Yagize ati Uko muzi ibi biyobyabwenge bigurumana iyo bitwitswe mu muriro, mumenye ko ari nako byotsa amara yanyu iyo mumaze kubinywa. Murasabwa kuba aba mbere mu kubikumira kuko nimudafatanya natwe kubirwanya, nimwe ingaruka zizageraho cyane.” Ikindi yabasabye ni ukurangwa n’isuku igihe cyose aho yagize ati: “Mugomba kuza mu nama mufite isuku ariko no mu rugo musize isuku”.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Spt Steven GAGA, nawe yakanguriye abaturage gufatanya n’inzego z’umutekano gukumira no guca burundu icuruzwa ry’ibiyobyabwenge. Yagize ati “Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose gihindura umuntu nk’umurwayi wo mu mutwe,bityo ingaruka zikaba izo kwangirika k’ubukungu bw’igihugu.Murasabwa rero gutanga amakuru, kandi nimutabikora tuzakoresha ingufu tugamije kubungabunga uwo mutekano w’iguhugu cyacu. Si ukubinginga ahubwo mugomba kubikora mutitaye ku mafaranga muvanam”.

Naho uwaje ahagarariye Ubushinjacyaha mu Karere ka Gicumbi Madame M.Victoire MUREKATETE,yasobanuriye abaturage itegeko rihana ufashwe anywa, acuruza cyangwa abitse ibiyobyabwenge n’iyo yaba atabinywa ababwira ko bose bafatwa kimwe aho igihano cyabo ari igifungo kuva ku mwaka umwe kugera ku myaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu kugera ku bihumbi Magana abiri na mirongo itanu.

Abaturage bo muri aka kagari ka Yaramba hatwikiwe ibi biyobyabwenge, aho bivugwa ko ari indiri yabyo, bemeza neza ko basobanukiwe n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kuko muri baturanyi babo harimo benshi bafunzwe bazira gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*