Madame BENIHIRWE Charlotte, Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza aganiriza abari bitabiriye igitaramo

Urubyiruko rwari rwitabiriye igitaramo

  Urubyiruko igihugu cyacu gishaka n’Imana ikunda si urwishwe n’ibiyobyabwenge,  ntabwo ari urwishora mu busambanyi, urusuzugura ababyeyi n’abakuru cyangwa urwiyandarika. Turashaka urubyiruko rw’intangarugero kandi ruzi Imana.”

 Aya ni amwe mu magambo yavuzwe n’Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage kuri iki cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2016 mu nzu mbera byombi y’Akarere ka Gicumbi ahabereye igitaramo cyo guhimbaza Imana cy’ urubyiruko ruba muri za chorale yo mu madini anyuranye rufatanyije n’ubuyobozi. Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi cyane, cyari gifite intego igira iti:”Gicumbi ni wowe utahiwe”.Hatangiwe ubutumwa bushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge aho abaririmbyi bagize batiUtazi agaciro k’amaguru abyinira inzoga”.

Mu butumwa bwatanzwe mu ndirimbo zihimbaza Imana no mu magambo yavuzwe, urubyiruko rwashishikarije bagenzi babo bitabiriye ibibi byo kwishora mu biyobyabwenge cyane ko Akarere ka Gicumbi ari akarere gaturanye na Uganda kakaba kabonekamo ibiyobyabwenge bitemewe mu Rwanda cyane cyane kanyanga n’izindi zitemewe mu Rwanda.

Byiringiro Justin  uhagarariye itsinda ry’abateguye iki gitaramo yavuze ko urubyiruko rukwiye kugarukira Imana rukajya mu nzira zayo kuko nta gihombo kirimo. Yagize  ati “twishimiye ko iki gitaramo kitabiriwe cyane kandi ari ubwa mbere. Turasaba urubyiruko ko aho kwiyandarika no kwishora mu biyobyabwenge rwaza tugafatanya, tugasenga tukiga imishinga yaduteza imbere. Ubu turashaka ko iki gitaramo kizajya kiba nka kabiri mu mwaka.”

Mu ijambo rye ryo gusoza iki gitaramo, Umuyobozi w’Akerere Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage , Benihirwe Charlotte yashimiye igitekerezo cy’uru rubyiruko arwibutsa ko rugomba gufasha ubuyobozi kugarura bagenzi babo bakiri mu icuraburindi ryo kunywa ibiyobyabwenge. Yabijeje ubufasha igihe cyose ruzajya rutegura ibikorwa nk’ibi.

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO/GICUMBI DISTRICT

Mobile: +250 789480490/788487894

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*