Abayobozi bari bitabiriye

Abayobozi n'baturage bacinye akadiho karahava

Madame Kayitesi Mathilde aganiriza abaturage

Umuyobozi w'Akarere aganiriza abaturage

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Ugushyingo 2016 mu isozwa ry’Ukwezi kwahariwe Umuryango no gutangiza gahunda y’ ubukangurambaga y’iminsi 16 igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu ngo, bwana MUDAHERANWA Juvénal Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yifatanije n’abaturage b’umurenge wa CYUMBA. Uyu murenge ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Gicumbi ikunze kurangwamo ubuharike.

Muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umuryango bwatangijwe mu Turere twose tw‘Igihugu ku itariki ya 15 Ukwakira   2016, bukaba bwaragombaga gusozwa kuwa 25 ugushyingo 2016. Hari hateganijwemo ibikorwa byinshi birimo kubarura imiryango ibana itarasezeranye no kuyisezeranya , haherewe ku miryango yasezeranye mu gihiriri bikaba bitagaragara mu bitabo by’irangamimerere n’ibindi byinshi. Ni muri urwo rwego hasezeranye imiryango 142 yabanaga ku buryo butemewe n’amategeko n’undi muryango 1 mushya. Iki gikorwa cyo gushishikariza iyi miryango gusezerana cyakozwe ku bufatanye n’Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa Umuhuza.

Madame Kayitesi Mathilde, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango UMUHUZA ku rwego rw’ighugu, yashimye abateye intambwe bakitabira gusezerana byemewe n’amategeko, abasaba kujyana abana babo mu ishuri.Uyu muryango ukorera mu karere ka Gicumbi, ukaba utanga amahugurwa ku rubyiruko ruri ku rugerero, indangagaciro mu muryango no gufasha abaturage guhindura imyumvire, babigisha gusoma n’amategeko arengera abagore

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarerere yashimiye Umuhuza ku bikorwa byiza kandi byinshi ufatanyamo n’akarere anashimira abateye intambwe yo gusezerana imbere y’amategeko. Yagize, ati “urukundo ni rwo rwa mbere kuko rudahari kubana bidashoboka. Nkaba nshimiye imiryango yateye intambwe nongera gusaba abatarabyumva ndetse n’abataje gutera intambwe. Ikindi ndashimira ingo zibanye neza. Ku baturage basezeranye, bavuze ko babikoze nyuma yo kumenya ko gufata inguzanyo muri Banki bisaba kuba umuryango ufite isezerano ryemewe, no kuba bitanga amahirwe yo guhabwa ubutabera mu gihe hari uwarenganijwe n’uwo bashakanye.

Yakomeje abasaba kwitabira gahunda y’ubukangurambaga buzaba muri iyi minsi 16, aho bazigishwa amategeko agenga umuryango, ibihano biteganyirizwa umuntu uhohotera mugenzi we, uko bakwishakira  iterambere no kwirinda amakimbirane. Yagize, ati: “Reka mbifurize kuba abaturage b’intangarugero, batarangwa n’amakimbirane, ruswa, ihohotera, n’ubukene cyangwa gukoresha ikiyobyabwenge cya kanyanga kibangamiye imirenge igize akarere ka Gicumbi.”

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO/GICUMBI DISTRICT

Mobile: +250 789480490/788487894

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*