Abayobozi bari bitabiriye ibirori

Basuye aho abaturage bipimishirizaga SIDA ku bushake

Umuyobozi w'Akarere abagezaho ijambo

Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal ari hamwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CSP NDAYAMBAJE Danny bifatanije n’abaturage b’murenge wa NYANKENKE kuri uyu munsi wa gatatu tariki ya 7 Ukuboza 2016 ahizihirijwe ku rwego rw’Akarere uruhurirane rw’Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite Ubumuga ndetse n’uwo Kurwanya Virusi Itera SIDA.

Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza 2016 ufite uyu mwaka insanganyamatsiko igira, iti: “Twese Hamwe Duhagurukire Kurwanya SIDA Iracyahari”  naho Umunsi Mpuzamahanga w’Abafite ubumuga wizihijwe kuwa 3 Ukuboza 2016. BYUKUSENGE Janviere mu buhamya yatanze yagize, ati: “ namenye ko nanduye SIDA mfite imyaka 9 njyanywe gupimishwa na data wacu kuva ubwo ntangira gufata imiti none ubu ngize imyaka 20. Nkaba nsaba urubyiruko kwipimisha kuko ari ubuntu bityo nibasanga ari bazima birinde”.

Insanganyamatsiko y’Umunsi Mukuru w’Abafite Ubumuga y’uyu mwaka iragira, iti: “Kugera ku ntego 17 z’Iterambere Rirambye, Duteza Imbere Umurimo kuri Bose”.  Mu buhamya bwe BIREGEYA Jean Berchmas  yagaragaje aho yavuye na bagenzi be aho ubu bafite imashini 7 zidoda muri Santeri ya YARAMBA.

Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME kuba yarabahaye ijambo ndetse n’itegeko ribaha uburenganzira aho amazina amwe n’amwe nka ba Kaboko, kirema, kajisho n’andi nk’ayo. Yavuze ko bafite gahunda inyuranye aho bashaka gushinga Campany kugeza mu mwaka wa 2020.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal yababwiye ko iyi mpurirane y’iyi minsi mikuru mpuzamahanga igaragaza ko nk’ubuyobozi butagira igice cy’abanyarwanda gisigara inyuma kubera ikibazo iki n’iki bahuye nacyo. Yakomeje ababwira ko iyo umuntu amenye ko yanduye SIDA, bimuhangayikisha bigatuma adatekereza neza. Yabashimiye intambwe bamaze gutera ndetse n’icyerekezo cy’ejo hazaza bafite. Mu gusoza yagarutse ku myitwarire cyane cyane mu rubyiruko, abasaba guharanira kuba imanzi n’isugi.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*