Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Madame BENIHIRWE Charlotte atanga impamyabumenyi

Ifoto y'urwibutso y'abayobozi n'abahawe impamyabumenyi

 

Mu gikorwa cyo gusoza amasomo ajyanye no kurwanya ihohoterwa tudahohotera cyatangijwe n’Akarere ka Gicumbi ku bufatanye n’itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda binyuze muri gahunda yaryo yiswe “ Guhindukiza Umuraba” mu murenge wa Byumba, cyabereye mu mudugudu wa BUKAMBA, akagari ka NGONDORE, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte na bwana BUCYANA Bernard waje uhagarariye itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda ku rwego rw’igihugu nibo bayoboye uyu muhango. Insanganyamatsiko ikaba igira iti: “Kurwanya ihohoterwa rishingiye k’ugucana inyuma kw’abashakanye duharanira uburenganzira bw’umwana

Gahunda yo Guhindukiza Umuraba ni gahunda igamije kurwanya ihohoterwa tudahohotera, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba Gahano Rubera Jean Marie Vianney yabigarutseho, ngo ikaba yaratanze umusaruro mu baturage abereye umuyobozi, aboneraho kwisabira abafite iyi gahunda mu nshingano gukomeza kubafasha. Naho Umuhuzabikorwa wa gahunda yo Guhindukiza Umuraba ku rwego rw’igihugu Daniel Nteziyaremye, yasabye abaturage bose kudaceceka ihohoterwa iryari ryose rikorerwa mu ngo.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage yashimiye itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda kubera iyi gahunda yo kurwanya ihohoterwa tudahohotera, anagaruka kuri gahunda nyinshi zinyuranye Akarere gasanzwe gafite mu kurwanya ihohoterwa.

Yagize, ati: “Nk’Akarere, nubwo tuba twabonye abafatanyabikorwa babikora by’umwihariko, dusanganywe iyi gahunda ubu tukaba dushaka gushyira imbaraga muri gahunda y’umugoroba w’ababyeyi kuko ari ho abantu bahura bakaganira ku bibazo byinshi biboneka mu miryango”.

Aya masoma ashingiye kurwanya ihohoterwa dutahohotera, yakorewe mu tugari twose tw’umurenge wa BYUMBA akaba yaritabiriwe n’abantu bagera ku 100 muri bo 89 akaba ari bo bahawe Impamyabumenyi (Certificate of Completion). Amasomo nk’aya yatanzwe kandi mu tugari tw’imirenge ya KAGEYO

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*