Umuyobozi w'Akarere aganiriza abanyamuko

Morale yari iri ku rwego rwo hejuru

Imiryango yasezeranye yabanaga ku buryo butemewe n'amategeko

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 14 Ukuboza 2016 mu rwego rwo gukomeza gahunda y’ ubukangurambaga y’iminsi 16 igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu miryango no gukomeza gukangurira abaturage kwitabira ukwezi kw’irangamimerere bandikisha abana ndetse banasezerana imbere y’amategeko, bwana MUDAHERANWA Juvénal Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503 Lt.Col. MASUMBUKU Alexis basuye abaturage b’umurenge wa MUKO.

Muri gahunda y’ubukangurambaga bw’umuryango bwatangijwe mu Turere twose tw‘Igihugu ku itariki ya 15 Ukwakira   2016, bukaba bwarashojwe kuwa 25 ugushyingo 2016 hakanatangizwa gahunda y’ ubukangurambaga y’iminsi 16 igamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu miryango, Umuyobozi w’Akarere yakomereje ubukangurambaga mu murenge wa MUKO akaba yasezeranije imiryango 38 irimo iyabanaga ku buryo butemewe n’amategeko n’indi mishya. Iki gikorwa cyo gushishikariza iyi miryango gusezerana gifatanije no gushishikariza ababyeyi kwandikisha abana.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarerere yababwiye ko 80% by’ingo zigaragaramo amakimbirane mu karere ka gicumbi ziba zitarasezeranye imbere y’amategeko. Bityo abasaba gucika ku muco wo guterura bikunze kugaragara mu rubyiruko. Yagize ati: “Ndabakangurira cyane cyane ubuyobozi kureba icyo amategeko ateganya mureke iyo ngeso mbi nakwita iyo guterura. Yakomeje avuga ko bidaterwa n’ubujiji ahubwo abagabo babikora babishako aho bavuga ngo reka muzane ndebe uko anyubaha mbone kuzasezerana nawe”.

Yakomeje agira ati: “ikigamijwe si uguhana ni ukwigisha, niyo mpamvu nongeye gusaba abayobozi n’abavuga rikumvikana mushyireho gahunda ihamye yo gusobanurira abasigaye badasezeranye kubikora kuko bibaha umutuzo mu rugo n’umutekano mu bana”.

Yashoje abakangurira ko buri wese agomba kuzuza inshingano z’urugo bityo umutekano dufite ukaba udakwiriye gupfushwa ubusa aho bamwe bigize ba rutare badashaka gukora bangiza iby’abandi bityo ukaba urahungabanye bikaba ngombwa ko hitabazwa amategeko.

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO/GICUMBI DISTRICT

Mobile: +250 789480490

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*