Abasaza n'abandi bahanzi bari bitabiriye igitaramo

Iryo ni Itorero URUHONGORE rya CYUMBA

Iri ni iry'ABAMARARUNGU rya KIGOMA

Jado aganira n'Umusaza BIZIMANA Jean Baptiste

Nk’uko byari biteganijwe, Radiyo Rwanda yasuye Akarere ka GICUMBI mu rwego rwo kuganira n’abaturage aho bifuje gutaramana n’amatorero mu mbyino, mu ndirimbo, mu nanga mu byivugo mu mahamba ndetse no mu biganiro birata amateka n’umuco by’akarere ka Gicumbi.

Ni muri urwo rwego akarere katumiye amatorero 2 ari yo “ABAMARARUNGU” bo mu murenge wa MUKO, akagari ka KIGOMA n’ “URUHONGORE” rwo mu murenge wa CYUMBA. Hatumiwe kandi MUHIZI Alexandre wo mu murenge wa CYUMBA ucuranga iningiri, NGIRABAGENGA J.M.V wo mu murenge wa RUTARE ucuranga umuduri, n’abasheshe akanguhe ari bo UGIRASHEBUJA John wo mu murenge wa CYUMBA, BAPFAKURERA Jerome wo mu murenge wa MUKO, BIZIMANA Jean Baptiste wo mu murenge wa RUTARE na GAKERI Innocent wo mu murenge wa RWAMIKO. Amatorero yararirimbye aranabyina. Abasheshe akanguhe baganiriye na Radiyo Rwanda ku mateka y’aka karere harimo by’umwihariko ay’u Buganza bw’Amajyaruguru ndetse n’ay’urukiga.  

Abantu bose bitabiriye igitaramo ni 40.

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO/GICUMBI DISTRICT

Mobile: +250 789480490

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*