Umuyobozi w'Akarere n'Abagize Komite Nyobozi muri Studio za Radiyo Rwanda i Gicumbi

Abanyamakuru n'abandi bayobozi mu Karere na DPC

Abafatanyabikorwa nabo bari batumiwe

Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Ukuboza 2016 kuva saa mbiri kugeza saa yine n’igice, Radiyo Rwanda yagiranye na Komite Nyobozi y’Akarere ka Gicumbi, ikiganiro cyacaga ako kanya kuri radiyo (Live) “Kubaza bitera kumenya” cyagarutse ku ngingo zitandukanye, zirimo isuku nke, imirire mibi ndetse n’ikiyobyabwenge cya Kanyanga.

Umuyobozi w’Akarere bwana MUDAHERAWA Juvénal yatangiye ikiganiro atanga ishusho y’Akarere ka gicumbi mu iterambere ryako muri iyi myaka 22 aho ibikorwa byinshi birimo imihanda, amashuri, amavuriro, amazi meza n’amashanyarazi, gutura heza kandi neza byegerejwe abaturage.  Mu bibazo by’abanyamakuru, hari ingingo zagaragajwe nka bimwe mu bibazo byugarije akarere, maze Umuuyobozi w’Akarere, Abagize Komite Nyobozi, abaikorera ndetse n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CSP Danny NDAYAMBAJE bagaragaza  impamvu ibi bibazo bikigaragara, banagaragaza umurongo mugari bagiye bafatira buri kibazo.

Madamu Benihirwe Charlotte, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yagarutse ku kibazo cy’isuku nke yavuzwe muri aka karere mu bihe byashise  ndetse anakomoza ku murongo mugari bagifatiye. Yagize ati:”Nibyo koko isuku nke iracyagaragara, ariko hatangiye ubukangurambaga bwo kugira isuku ku mubiri, gukangurira ababyeyi kwita ku bana babo no gukangurira abayobozi kuba intangarugero, kugira ngo abaturage babarebereho.  Ikindi kandi ni uko umunsi wa gatatu wa buri cyumweru twawuhariye isuku no gukemura ibibazo by’abaturage aho dukorana n’inzego z’umurenge cyane cyane, na bo bagakorana n’utugari, utugari rugakorana n’umudugudu mu gukemura iki kibazo.  Utubari tudafite isuku dusabwa kuba dufunze.Hongerewe kandi imbaraga  mu mugoroba w’ababyeyi aho ibibazo byinshi bikemurirwa n’abaturage”.

Ki kibazo cy’imirire mibi, Benihirwe Charlotte yavuze ko hari impamvu zinyuranye zo kuba iyo mirire mibi ikigaragara muri aka karere, harimo nko kuba hari abana barya ntibahage bitewe n’ababyeyi badafite umwanya wo kubategurira ifunguro ryabo, ababyeyi batamenya indyo yuzuye ,abakobwa babyarira iwabo abana bakabasigira ba nyirakuru badafite ubushobozi buhagije. Hari kandi umubare munini w’abagize umuryango, indwara zandura bitewe n’umwanda, amakimbirane yo mu muryango, kutumvikana hagati y’umugabo n’umugore bikagira ingaruka ku mwana. Zimwe mu ngamba akarere kafashe ku kibazo, harimo kugira icyikoni cy’umudugudu, kwigisha imiryango gutegura indyo yuzuye,  kunenga ingo mu ruhame zifite amakimbirane, konsa umwana igihe kirekire no guha umwana amata.

Ku kibazo cya Kanyanga gisa nk’icyananiranye muri aka karere, umuyobozi w’akarere ka Gicumbi bwana Mudaheranwa Juvenal yavuze ko kugeza ubu bagihanganye  bikomeye n’iyinjira mu Rwanda iturutse mu gihugu cya uganda, dore ko muri aka karere nta hantu hatekerwa kanyanga. Zimwe mu ngamba zafashwe harimo kuba harashyizweho club Anti- kanyanga ndetse no kuba mu gihe hari kanyanga zafashwe abayobozi bo mu nzira zanyuzemo bazajya babibazwa.

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO/GICUMBI DISTRICT

Mobile: +250 789480490

E-mail: mwavincent@yahoo.fr

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*