Abayobozi bari bitabiriye uyu muhango

Itorero IMPESHAKURAMA muri morale

Ifoto y'abayobozi,abatoza n'abatozwa

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza 2016 nibwo mu Karere ka gicumbi kimwe no mu tundi turere twose mu gihugu habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abakora mu rwego rw’ubuzima. Uyu muhango mu Karere ka gicumbi wayobowe na Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude, ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvénal, Umuyobozi wa Division ya 2 y’Ingabo ikorera muNtara y’Amajyaruguru Brig.Gen. Eugène NKUBITO, Umuyobozi wa Burigade ya 503 Lt.Col. MASUMBUKU Alexis, Umuyobozi wa Batayo ya 89 Lt.Col. BIKAGA Donat n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CSP Danny NDAYAMBAJE.

Iri torero ryahawe izina ry’IMPESHAKURAMA, mu karere ka gicumbi ryabereye muri Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil (GSNDBC) ryitabirwa n’abatozwa bagera kuri 226  barimo abagore 96 n’abagabo 130. Aba bose barimo abagize komite y’Inama y’Ubutegetsi y’ibitaro bya Byumba, abagize komite z’ubuzima mu bigo nderabuzima, abakozi bo mu bitaro bya Byumba, abakozi bo mu bigo nderabuzima n’abakozi bo muri za postes de santé.

Mu byo bigishijwe harimo gukunda igihugu na kirazina by’umuco nyarwanda binyujijwe mu mikorongiro no mu myitozo ngororamubiri. Bagaragarije abitabiriye uyu muhango imihigo igera kuri 12 irimo uwo kugenda urugo ku rugo bakangurira abaturage kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yabashimiye imihigo yabo kuko bigaragara ko ari imihigo izafasha abaturage kuva ahabi bagana aheza bityo abasaba kuzayesa . Yanabashimiye kandi imyitwarire myiza yabaranze muri iki gihe.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude yasabye abagize itorero IMPESHAKUMARA kuba abanyamurava bakajya bitanga kandi bashyira imbere ubuzima bwiza bw’abaturage kuko iri zina ryabo ribisobanura ko ari bo bazatuma abaturage babaho igihe kirekire. Yashoje abasaba kuba intangarugero muri byose no kubeshyuza amagambo mabi asebya igihugu.

Umuhango washojwe no gushyikiriza icyemezo cy’uko babaye Abatoza cyitwa “icyemezo cy’umutoza w’intore”.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*