IMBONEZAMIHIGO morale yari mu rwego rwo hejuru

V/M FED atanga ikaze ku mushyitsi mukuru n'abandi

ES w'Intara asoza ku mugaragaro itorero

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2016 mu masaha ya saa mbiri z’ijoro (08:00 pm)nibwo mu Karere ka gicumbi habaye umuhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’itorero ry’abayobozi b’inzego z’ibanze mu midugudu. Uyu muhango mu Karere ka gicumbi wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Intara y’Amajyaruguru bwana JABO Paul, ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana MUHIZI Jules Aimable, n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte Uhagarariye Ingabo na polisi.

Iri torero ryahawe izina ry’IMBONEZAMIHIGO, mu karere ka gicumbi ryabereye mu bigo 4 ari byo Groupe Scolaire Notre Dame du Bon Conseil (GSNDBC) ahari abatozwa 409, muri Groupe Scolaire De Lasalle ahari 541, muri APAPEB 316,na ES KAGEYO 270 bose hamwe bakaba abatozwa 1536. Aba bose ni bamwe mu bagize Komite Nyobozi z’imidugudu barimo Umukuru w’umudugudu, Ushinzwe Iterambere n’Ushinzwe Umutekano. Mu byo bigishijwe harimo gukunda igihugu na kirazina by’umuco nyarwanda binyujijwe mu mikorongiro no mu myitozo ngororamubiri. Bagaragarije abitabiriye uyu muhango imihigo  yabo .

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu yabashimiye imihigo yabo kuko bigaragara ko ari imihigo izafasha abaturage kuva ahabi bagana aheza bityo abasaba kuzayesa . Yashoje abasaba kurandura icyitwa ruswa n’akarengane muri aka karere byagaragajwe na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB).

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara wari n’Umushyitsi Mukuru  yasabye abagize itorero IMBONEZAMIHIGO guha agaciro umuturage bakirengagiza inyungu zabo bwite. Yababwiye ko nta kintu cyiza kibaho nko gukorera ubushake udategereje igihembo iki n’iki bityo ababwira ko bahisemo neza Imana yonyine ari yo ibahembera ibyo bakora abasaba kubikora bivuye inyuma.

Izi Ntore z’IMBONEZAMIHIGO zagaragaje ibyishimo aho zashimiye Nyakubahwa Paul KAGAME gahunda nziza adahwema kubagezaho bavuga ko batazatatira igihango bagiranye.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*