Amahugurwa yashorejwe mu murenge wa RUVUNE

Bwana MUTEBUTSI Obed wo muri ECN J & D

Madame Charlotte BENIHIRWE V/M ASOC mu ijambo rye risoza amahugurwa

Abayobozi n'abahuguwe mu ifoto y'urwibutso

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Mutarama 2017 mu Karere ka Gicumbi hashojwe amahugurwa y’Abagize Inteko y’Abunzi ku Kagari no ku murenge bangana na 910, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imrenge ndetse n’Abakozi bashinzwe Irangamimerere na notariya mu mirenge 151 bose hamwe akaba ari 1061.

Aya mahugurwa yakorewe mu mirenge yose 21 yateguwe ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cy’u Bubiligi witwa RCN JUSTICE ET DEMOCRATIE, Ni mu rwego rwo gushyigikira no guha ingufu Ubutabera bwegerejwe abaturage mu gihugu cyacu cy’u Rwanda ndetse no kongerera ubushobozi abatanga ubutabera ndetse n’ababuhabwa ari bo baturage bajya bagirana ibibazo.

Nk’uko byatangajwe na Bwana MUTEBUTSI Obed Ushinzwe imibanire myiza muri uyu muryango ngo icyo bakora mbere na mbere ni uguhugura izi nzego 2 zavuzwe haruguru bazumvisha ko Atari inkiko zica imanza ahubwo ari inzego zigomba kunga ababa bagiranye ikibazo cyo kutumvikana. Yakomeje avuga ko nyuma y’amahugurwa bakurikizaho gahunda y’ubujyanama (Coaching) bareba niba izi nzego zahuguwe zishyira mu bikorwa ibyo bahuguriwe gukora. Ikindi ngo bakora ni ikiganiro cyitwa “Tugane abunzi kinyuzwa kuri radiyo gisobanurira abaturage uburyo inteko y’abaunzi ikora, bakanakora ibiganiro mu tugari aho muri Gicumbi bamaze kujya mu tugari 27.

Ku ruhande rw’abahuguwe ngo aya mahugurwa bayungukiyemo byinshi kuko hari ibyo batakoraga kuko batari babizi bityo ubu bakaba bagiye kubikosora.

 Mu ijambo rye risoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abature Madame Charlotte BENIHIRWE yashimiye RCN J & D ku gikorwa cyiza cyo kongerera ubushobozi izi nzego. Yasabye abahuguwe guhora barangwa n’ubunyangamugayo abaturage babatoye bababonanye ababwira ko batagomba kubwiyambura. Ikindi yababwiye ngo ni uko igihugu cyacu nacyo kizi neza akamaro kabo bityo kikaba kigenda kibafasha mu mikorere yabo aho bafite itumanaho bahamagaranaho ku buntu, ubwisungane mu kwivuza ndetse no mu gihe gito ikaba igiye kuzabagezaho amagare azajya abunganira mu kazi kabo. Yashoje ashimira abahuguwe bose uburyo bitwaye mu mahugurwa kandi abashimira ubwitabire bwagaragaye ibi bikaba bitanga icyizere cy’umusaruro mwiza.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*