Ibirori byabereye ku Mulindi w'Intwari

Abaturage bari basusurutse cyane

Umushyitsi Mukuru na Mayor bashimira Abarinzi b'Igihango

Ifoto y'urwibutso y'Abayobozi bose n'Abarinzi b'Igihango bashimiwe

Nyuma y’aho u Rwanda ruhuye n’ivanguranguramoko rikabije rigatera jenoside yakorewe abatutsi 1994, ibi byateye abana b’abanyarwanda imiryango yabo yari yarameneshejwe igahungira mu bihugu by’ibituranyi bafata umwanzuro wo kuza gutabara no guhagarika iyi jenoside. Muri urwo rugamba benshi bahasize ubuzima bwabo ku isonga hari Major General Fred GISA RWIGEMA, abandi barahamugarira.

Mu Karere ka Gicumbi ibi birori ku ncuro ya 23 byizirijwe mu Kagri ka MULINDI umurenge wa KANIGA aho Umushyitsi mukuru yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara bwana JABO Paul. Yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvénal, Abayobozi b’Akarere Bungirije ari bo bwana MUHIZI Jules Aimable na BENIHIRWE Charlotte, Inzego z’umutekano ari bo Umuyobozi wa Burigade ya 503 Lt. Col. MASUMBUKU Alex n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi CSP Dan NDAYAMBAJE.

Ari uwavuze atanga ubuhamye ari n’imbyino n’umuvugo bose bagarutse ku butwari bw’Ingabo zahoze ari iza RPA bashima cyane Umugaba wazo Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ubu.

Mu ijambo rye Umuyobozi w’Akarere ka GICUMBI yasabye abaturage gukomeza kurangwa n’ishyaka n’ubutwari barinda ibyagezweho kandi barushaho kwigeza kuri byinshi birushijeho. Yako meje abasaba gukomeza kuba irenmbo ry’amahoro ibihe byose duharanira kwigira. Yashoje abibutsa insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: Ubutwari ni uguhitamo ibitubereye”.

Nabibutsa ko mu  Ntwari  hari iz’Imanzi zirimo Maj Gen Fred Gisa Rwigema n’Umusirikare utazwi uhagarariye abandi baguye ku rugamba rwo kubohoza u Rwanda, hakaba Imena zirimo Uwiringiyimana Agathe, Niyitegeka Felicité, Bizimana Sylvestre, Mujawamariya Chantal,  Mukambaraga Béatrice na Michel Rwagasana n’abanyeshuri b’i NYANGE n’Ingenzi uru rwego rukaba nta muntu n’umwe urashyirwamo.

Mu gusoza ibirori hambitswe imidari hanatangwa Icyemezo cy’Ishimwe ku Barinzi b’igihango 2 ari bo RUTIKANGA Faustin na MUKARUBIBI Jacqueline bombi bo mu Kagari ka RUKURURA.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*