Guverineri Jean Claude MUSABYIMANA aganiriza abitabiriye inama

Inama yitabiriwe ku bwiganze

Umuyobozi w'Akarere aganiriza abaitabiriye

Abitabiriye bahawe umwanya w'ijambo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude yasuye Akarere ka Gicumbi agirana ibiganiro n’abavuga rikumvikana kuri uyu wa kane tariki ya 16 Gashyantare 2017 guhera sa yine za mu gitondo zuzuye. Ni mu rwego rwo gufatira hamwe ingamba zigamije kwihutisha iterambere ry’Akarere buri wese abigizemo uruhare rugaragara.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere nyuma yo gushimira Nyakubahwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Abayobozi b’Inzego z’umutekano bazanye, yagaragaje zimwe mu mbogamizi zirimo kudakoresha inyongeramusaruro uko bikwiye, imbaraga nke mu kuvugurura santere z’ubucuruzi, ikibazo cy’umwanda ubangamiye imibereho myiza y’abaturage n’ubwo hari ingamba nyinshi zo kuwurwanya ariko bikaba bikiri ikibazo ndetse n’umutekano uhungabanywa kenshi bityo yongera gusaba ubufatanye.

Mu ijambo rye, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yababwiye ko bagomba kugira uruhare mu bikorerwa abaturage nabo barimo batarebera igihe cyose bigaragara ko abayobozi bari gukora amakosa kuko bashyiriweho gukorera abaturage cyane ko na bamwe baba batowe n’abaturage. Yabahaye urugero ku mishinga idindira abasaba kujya bakurikirana kuva mu itangwa ry’isoko kugeza ku ndunduro y’isoko ibikorwa birangiye badategereje  ko bikomeza gupfa ngo bazabigaragaze ntacyo baramira.

Yashoje agira ati:Ni mwe bajyanama ba mbere ndetse mukaba n’indorerwamo abaturage bireberamo ndetse akaba ari na mwe bafatiraho urugero kuko icyo mudashaka ntigikorwa.Nkaba mbasaba kugira uruhare rugaragara muri ibi bikorwa byose mutibagiwe n’izindi gahunda zirimo kwicungira umutekano hakorwa amarondo, kurwanya kanyanga, kugira isuku ahantu hose n’ibindi”.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP MUTEZINTARE Bertin yababwiye ko ibibazo bigaragara mu Karere bagize uruhare mu kubirwanya byacika burundu. Aha yagarutse ku kiyobyabwenge cya kanyanga abasaba kugira uruhare rugaragara mu kugaragaza abakizana kuko aho baturanye nabo.

Umuyobozi w’Ingabo wa Diviziyo ya 2 ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru Brig.Gen. Eugene NKUBITO yabasabye ko bagomba kugira imyumvire irenze iy’abaturage baba babafitemo icyizere bityo bakabashishikariza kwitabira gahunda zinyuranye Leta iba yarabageneye. Yagize ati:“ Twarwanije jenoside dutsinda urugamba rwayo tugamije guca akarengane none ubu turarwana urugamba rwugarije umuturage rurimo ruswa, ka karengane n’ibindi bimudindiza mu iterambere, bityo rero mutubere intumwa zo kubwira abayobozi batarahinduka ko bareka gukomeza kurenganya umuturage kuko ni cyo twarwaniye mwe kuvuga ngo ntiteranya, kuko nta ntiteranya ikiriho muri iki gihugu cyacu.Nyuma yo gutanga ibitekerezo abitabiriye biyemeje kwisubiraho bagatanga umusanzu ugaragara.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*