Umuyobozi w'Akarere aganiriza abatumirwa bo mu murenge wa RUBAYA

Umuyobozi w'Akarere n'izindi nzego z'umutekano zikorera mu murenge wa RUBAYA

Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibyifuzo no kubaza ibibazo

None kuwa mbere tariki ya 20 Gashyantare 2017 guhera saa tatu za mu gitondo, mu Karere ka Gicumbi habaye igikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2017 B na Kelebe ishinzwe guca kanyanga (Club Anti- Kanyanga) mu mirenge yose uko ari 21. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Inzego z’Umutekano ni ukuvuga Ingabo na Polisi.

Muri buri murenge izi nzego zaturutse ku karere zigomba guhura n’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu, akagari n’umurenge hiyongereyeho abajyanama mu buhinzi, n’abacuruza inyongeramusaruro. Bagomba kuganira nabo ibirebana no guhuza ubutaka bahinga igihingwa cyatoranijwe kandi bakoresha ifumbire mvaruganda n’iy’imborera.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvénal yasuye umurenge wa RUBAYA ahura n’izi nzego barebera hamwe aho abaturage bageze bategura ibisabwa ni ukuvuga imirima, imbuto no kugura ifumbire. Nyuma yo kurebera hamwe ibi byose, abitabiriye inama bamutangarije ko imirima yateguwe ariko ikibazo bafite ni abaturage babyuka sa munani z’ijoro bakajya kubiba amasaka muri bwa butaka bwatoranijwe buzahurizwamo igihingwa bemeranijwe.

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko iyo uri umuyobozi abo uyobora bakigomeka ku myanzuro iba yafashwe n’abaturage uhari uri umuyobozi ntugire umwanzuro ufata nk’umuyobozi ntacyo uba ubamariye. Yagize ati: “ Kuba umuyobozi bivuga kureberera abaturage ibibateza imbere aho kandi uba uhagarariye ubuyobozi bw’igihugu bityo rero iyo udafashe imyanzuro ku bigomeka kuri gahunda zibateza imbere kandi bemeranijweho bose ntabwo uba ugishoboye kubayobora ibyiz, wasezera ukabireka. Biratangaje kuba abaturage bigomeka ntugire n’urwego rugukuriye umenyesha bigaragara ko nawe uba ubitemo uruhare bityo nkaba nsaba aho byabaye kubikosora vuba”.

Abitabiriye inama biyemeje ko bagiye gukosora amakosa yakozwe kuko habayeho kurangara abataurage bakabaca murihumye. Ikindi biyemeje ni uko bagiye kwihutisha gukora urutonde rw’abagomba kugura ifumbire rugashyikirizwa ubuyobozi kugira ngo ifumbire itumizwe hakiri kare.

Mu gutangiza Kelebe ishinzwe guca kanyanga (Club anti-kanyanga) abayigize biyemeje ko bagiye kugira uruhare rugaragara bagaragaza abazivana mu gihugu cya Uganda ndetse n’abo bazigemurira. Bashoje bavuga ko bagiye gukorana n’inzego z’ubuyobozi cyane cyane iz’umutekano mu kuyihashya. Umuyobozi w’Akarere nawe yabashimiye ibyo biyemeje ababizeza ubufatanye bugaragara.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*