Umuyobozi 'w'Akarere bwana MUDAHERANWA Juvenal atanga ikaze

Ibi byiciro byari byitabiriye ku bwinshi

Ubuyobozi bw'Akarere n'inzego z'umutekano muri Gicumbi bari bahari

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru aganiriza ibi byiciro

Umuyobozi w'Ingabo mu Ntara y'Amajyaruguru nawe yabaganirije

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru abagezaho impanuro

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Gashyantare 2017 Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvénal yakiriye Guverineri w’intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude ari hamwe n”Umuyobozi w’Ingabo za Diviziyo ya 2 ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. Eugene NKUBITO, n’ Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyaruguru ACP Bertin MUTEZINTARE . Bari bazanywe no kugirana ibiganiro n’abamotari, abanyonzi n’abakora akazi k’ubwikorezi bazwi kw’izina rya “Karane Ngufu” bose bo mu mujyi wa GICUMBI.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yashimiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru n’Inzego z’umutekano bazanye kuri iyi gahunda yo guhura n’ibi byiciro. Yagize ati: “Ntabwo twari twagatekereje nk’ubuyobozi bw’Akarere guhura nabyo ariko ubu muradutangirije tuzanareba n’uburyo twategura itorero ryabo”.

Umuyobozi wa Polisi yagize ati: “hari agaciro mufite ni yo mpamvu aba ari byiza kuganira namwe”. Yababwiye ko hari byinshi bakeneweho kubera akazi bakora kuko batabona umwanya wo guhura n’umukuru w’umudugudu ngo bitabirie inama akoresha kubera ko baba bari mu kazi.

Brig.Gen. Eugene NKUBITO mu kiganiro yabahaye yababwiye ko igihugu gifite umutekano usesuye kandi ko hari aho wavuye kandi hakomeye akaba ari yo mpamvu buri wese agomba kurushaho kuwubumbatira buri wese yibaza icyo yakora. Yagize ati: “ Buri wese yibaze ngo mu mutekano w’igihugu cy’u Rwanda uyu munsi uruhare rwanjye ni uruhe? Muri Gicumbi uruhare rwanjye ni uruhe?”  Yashoje abasaba ko buri wese yagira uruhare rugaragara mu kwirinda ko wahungabanywa.

Guverineri yagize ati: “mu byo mukora harimo gutwara no gutwaza abantu umurimo w’ingenzi cyane, tukaba tubifuzaho kugira uruhare mu iterambere ry’uyu mujyi wa gicumbi, bityo igihugu cyacu na cyo kikabyungukiramo. Nk’ubuyobozi hari ibyo dusabwa kubakorera nko kubarenganura igihe cyose mwahuye n’ababarenganya nk’uko n’undi munyarwanda wese arenganurwa. Komite zanyu zigomba gukorana n’ubuyobozi mukamugezaho ibyo mubona mushima cyangwa munenga”.Yashoje abasaba kuba intangarugero muri gahunda nyinshi cyane cyane mu isuku, aho igomba kubanziriza kuri bo ubwabo umukiliya wabo ntagende apfutse ku mazuru. Ikindi ni ukureka kunywa no gutwara abacuruza kanyanga no kubahishira.

Abitabiriye bahawe umwanya batanga ibitekerezo n’ibibazo byose bihabwa umurongo kuko byose byaganishaga ku buvugizi ku rwego rwa Polisi n’Ubuyobozi bw’Akarere.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*