Nk’uko byabaye umuco mu gihugu cyacu, Guverinoma y’u Rwanda, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi mu mirenge yose hakorwa umuganda witabirwa n’abaturage n’abayobozi bose kuva ku mudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu kandi ibyiciro byose.

Ni muri uru rwego kuri uyu wa gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2017 mu Karere kagicumbi umuganda usoza ukwezi kwa Gashyanatare wakorewe ku rwego rw’Akarere mu murenge wa SHANGASHA aho Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte ari kumwe na Depite NIYONSENGA Théodomir, bifatanije n’abaturage b’uyu murenge mu gikorwa cyo guhanga umuhanda ugana ahagiye kuzubakwa amashuri abanza mu mudugudu wa KARAMBO,akagari ka NYABISHAMBI.

Mumunyamabanga Nshigwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere bwana MUTSINZI Samuel na Depite KABASINGA Chantal nabo bifatanije n’abaturage bo mu mudugudu wa RWASAMA mu Kagari ka GACURABWENGE umurenge wa BYUMBA aho bakoze igikorwa cyo kurwanya isuri ahahoze hacukurwa amabuye y’urugarika yubakishwa amazu.

Nyuma y’umuganda abaturage baganirijwe ku ngingo zikurikira:

Ubutumwa bwo gukangurira abaturage kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika azaba kuwa 04 Kanama 2017;

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango bujyanye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abagore uzaba kuwa 08 Werurwe 2017;

Ubutumwa bwa Minisiteri y’ubuzima bujyanye no kuboneza urubyaro;

Ubutumwa bwa Minisiteri y’umutungo kamere bujyanye no kubungabunga inkengero z’ibiyaga n’imigezi;

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Umuco na Siporo bujyanye n’ubukangurambaga bw’imikoreshereze y’ikinyarwanda;

Ubutumwa bwa Minisiteri y’Ubutabera bujyanye n’icyumweru cyahariwe gutanga ubufasha mu by’amategeko;

Banagarutse kandi ku isuku n’isukura, kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2017-2018 no kudakererwa guhinga muri iki gihembwe cy’ihinga 2017 B.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*