Minisitiri w'Ubuzima n'abandi bayobozi bari bitabiriye

Abaturage nabo bari bakeye n'akanyamuneza

Minisitiri w'Ubuzima akingira umukobwa kanseri y'inkondo y'umura

Minisitiri ageza ubutumwa ku bitabiriye

Nyuma y'ibiganiro Umushyitsi Mukuru n'abandi bayobozi bacinye akadiho n'abaturage

Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ibinyujije muri Minisiteri y’ubuzima yateguye icyumweru cyahariwe kwita ku buzima. Iki cyumweru cyashojwe uyu munsi kuwa gatandatu tariki ya 18 Werurwe 2017 cyatangijwe ku mugaragaro kuwa mbere tariki ya 13 Werurwe 2017.

Iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima cyashorejwe rwego rw’igihugu uyu munsi mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa RUKOMO, Umushyitsi Mukuru yari Dr Diane GASHUMBA Minisitiri w’Ubuzima. Abandi bari bahari ni Mission Director of USAID mu Rwanda,Mrs. Marcia Nkambwe-Musisi, Uwari uhagarariye One UN Dr. RUGAMBWA Celse, director General of RBC Mrs. CONDO Jeannine n’abandi bafatanyabikorwa mu buzima bakorera ku rwego rw’igihugu no mu karere ka Gicumbi.

Muri iki cyumweru hakozwe ibikorwa byinshi mu Bigo Nderabuzima birimo gutanga Vitamini A ku mwana wese uri mu kigero cy’amezi atandatu kugeza ku myaka itanu, gutanga ubutumwa ku babyeyi burimo:

Kwita ku mugore utwite;

Kwita ku mwana umaze kuvuka;

Kwita ku mirire no gukurikirana imikurire y’abana bari munsi y’imyaka itanu;

Kwitabira gahunda y’ikingira;

Kurwanya ingaruka zo kubura vitamini A;

Kuboneza urubyaro;

Kwirinda inda zitateganijwe;

Kurwanya inzoka zo mu nda;

Kwirinda Malariya;

Kwirinda SIDA;

Kwirinda igituntu;

Kwirinda indwara zitandura;

Uburwayi bwo mu mutwe;

Gutanga amaraso;

Ubwisungane mu kwivuza;

Kwita ku isuku.

Mu gusoza iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima, hatanzwe Icyemezo cy”ishimwe ku Bajyanama b’ubuzima, bambikwa itabuliya banahabwa n’igikapu kirimo ibikoresho bifashisha. Hanashimiwe kandi Ikigo Nderabuzima cya MUTENDERI cyo mu karere ka NGOMA, Ibitaro by’Akarere bya REMERA RUKOMA byo mu Karere ka KAMONYI,n’ibitaro by’Akarere bya BYUMBA byo mu Karere ka GICUMBI ndetse n’ibitaro by’icyitegererezo bya KIBUNGO kubera “ubudashyikirwa n’uruhare bagaragaje mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubuzima n’ireme ry’ubuvuzi”. Hanatanzwe kandi ifu y’igikoma yitwa SHISHA KIBONDO igenewe ababyeyi batwite, abonsa (kugeza ku mezi 7), ndetse n’abana kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubuzima ari nawe Mushyitsi Mukuru yasabye abitabiriye uyu munsi cyane cyane abakora ibikorwa by’ubuzima, gukomeza ibikorwa byo kwita ku buzima. Yagize, ati: “Ntabwo nshoje ibikorwa yo kwita ku buzima ahubwo ndasaba inzego z’ubuzima n’iza Leta gukomeza ibi bikorwa kugira ngo turusheho kugira ubuzima buzira umuze”.

Yashoje asaba ubuyobozi bw’Uturere kongera za Postes de Sante kuko hari aho bigaragara ko abaturage bakora ibirometero bigera kuri mirongo itatu n’amaguru kugira ngo bagere ku Kigo Nderabuzima.

 

 

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 789480490

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*