Abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi batuje

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye

Abayobozi banyuranye bari bitabiriye

Mu gihugu cyacu kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Mata 2017 ni bwo hatangijwe ku mugaragaro icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni muri urwo rwego Akarere ka gicumbi nako kitabiriye iyi gahunda aho yabereye ku rwego rwa buri mudugudu. Insanganyamatsiko iragira iti: “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Ku rwego rw’Akarere kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi yabereye mu mudugudu wa NYARURAMA, akagari ka GASHIRIRA ho mu murenge wa RUVUNE ikaba yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana MUDAHERANWA Juvenal, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame BENIHIRWE Charlotte, Inzego z’Umutekano mu karere ka Gicumbi ari bo Major. KARASIRA Gilbert Umuyobozi w’Ingabo Wungirije wa Batayo ya 101 na DPC CSP Dan NDAYAMBAJE. Abandi bari bahari ni ba Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Gatolika Servilien NZAKAMWITA akaba n’Umurinzi w’Igihango n’uwa Diyoseze y’Abangirikani Emmanuel NGENDAHAYO, Depite KABASINGA Chantal, Depite GATABAZI J.M.V na Depite NIYONSENGA Theodomir, Abayobozi b’Amashami n’abakozi bakorera ku Karere, imiryango yarokokeye muri NYARUTRAMA n’abaturage bo mu murenge wa BWISIGE na RUVUNE.

Muri uru rwibutso rwa NYARURAMA hashyinguwe imibiri y’Abatutsi 204 bose bakaba bari batuye kuri uyu musozi aho bishwe bamwe batwikiwe mu nzu, abandi batemaguwe, abandi batabwe ari bazima naho abandi bajugunywe mu mugezi wa Walufu nk’uko byavuzwe n’umukecuru witwa KANGARAMA Asterie mu buhamya yatanze bw’inzira y’umusaraba banyuzemo kugeza barokowe n’Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi anashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul KAGAME wahagaritse Jenoside ndetse akaba abateza imbere muri byinshi harimo amacumbi meza no kwiga kw’abana babo.

Depite KABASINGA Chantal mu kiganiro yabahaye yagarutse ku bumwe bwarangaga abanyarwanda, aho bari umwe, ubwo bumwe bukaza gusenywa n’umukoloni waje akabacamo amoko batagiraga maze akifashisha bimwe mu bigwari by’abanyarwanda byarimo amahano agatangira ubwo.

Mu ijambo rye, yaba Umuyobozi w’Akarere, yaba Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bombi bihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse bishimira ko bataheranwe n’agahinda babasaba gukomerezaho. Babijeje ko igihugu ku isonga Nyakubahwa Paul KAGAME  ukomeje kugihesha ishema mu ruhando rw’amahanga nyuma yo gusenywa n’abakoze Jenoside, kitazabatererana mu rugamba rwo kwiteza imbere nk’abandi Banyarwanda. Mu gusoza abari bitabiriye iyi gahunda bakurikiranye ijambo rya Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika yavuze kuri uyu munsi.

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Tel: +250 788487894

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*