Abayobozi bunamira inzirakarengane

Abaturage bari bitabiriye ari benshi

Umuyobozi w'Akarere abagezaho ijambo

Imiryango ishyira indabo ku rwibutso rwa MATABA

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017 Akarere ka Gicumbi n’isi yose kashoje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umuyobozi w’Akarere n’Abagize Komite Nyobozi bifatanije n’abaturage b’umurenge wa NYAMIYAGA.

Habanje amasengesho no kunamira imibiri y’abatutsi 13 bashyinguwe mu rwibutso rwa MATABA. Nyuma bakomereje ku ncamake y’ibiganiro 3 aho bagarutse ku ruhare rw’umukoloni ndetse na Leta mbi baryanshije abanyarwanda aho babasanze barangwa n’ubumwe butajegajega bakaza kubusenya. Yashoje agaragaza itandukaniro ry’ubwo butegetsi bw’abakoloni n’izo Leta na Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahagaritse Jenoside ikanongera kugarura ubwo bumwe ndetse n’iterambere kuri buri wese.  

Perezida wa IBUKA mu karere ka Gicumbi Madame NYIRARUKUNDO Emerthe yavuze ko abavandimwe be baguye muri uyu murenge nawe akaba ariho yarokokeye. Mu ijambo rye yagize ati: “Ndashima abantu 4 ari bo Imana, Inkotanyi, abumvishe ko turi abantu bafashije Inkotanyi kuturokora n’ubuyobozi bw’igihugu”. Yashoje ashima ubuyobozi bwiza dufite n’igihugu cyiza avuga ko biyemeje kudasenya ibyo cyagezeho barenga amoko.

Umuyobozi Wungirije wa Batayo ya 101 yavuze ko niba aba bana babyiruka ubu barakurikiranye ibiganiro, hari icyizere cy’ejo hazaza. Ugifite ingengabitekerezo ibi bijye bimubera isomo ahindure imyumvire.  Yakomeje avuga ko aya mateka nabo nk’abasirikare barokoraga umunyarwanda ntabwo batarokoraga ubwoko kugeza n’uyu munsi avuga ko izo mbaraga zahagaritse Jenoside zikubye.

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari no mu gihugu cyose muri rusange akaba ari yo mpamvu nk’abayobozi baba bagomba kuba hafi y’abo bayobora. Yakomeje avuga ko amateka adufasha kubaka ejo hazaza. Yakomeje avuga ko ari no gusubira ku isoko kuvomayo ibidufasha muri za ndangagaciro abakurambere bacu bagiraga aho ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwaduhaye umurongo abasaba kurushaho gushyigikira ibyiza twagejejweho.

Yashoje ashimira ingabo zahoze ari Iza RPA Inkotanyi ku isonga Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wafashe iya mbere mu kubohora igihugu cyacu ndetse n’ubu kikaba kiri ku isonga mu ruhando mpuzamahanga. Yakomeje abacitse ku icumu anabizeza inkunga y’ubuyobozi bw’Akarere mu kubunganira mu bikorwa by’ iterambere. Yanashimiye kandi abanyagicumbi ubwitabire n’

Kuri uyu wa kane tariki ya 13 Mata 2017 Akarere ka Gicumbi n’isi yose kashoje icyumweru cy’icyunamo cyo Kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Umuyobozi w’Akarere n’Abagize Komite Nyobozi bifatanije n’abaturage b’umurenge wa NYAMIYAGA.

Habanje amasengesho no kunamira imibiri y’abatutsi 13 bashyinguwe mu rwibutso rwa MATABA. Nyuma bakomereje ku ncamake y’ibiganiro 3 aho bagarutse ku ruhare rw’umukoloni ndetse na Leta mbi baryanshije abanyarwanda aho babasanze barangwa n’ubumwe butajegajega bakaza kubusenya. Yashoje agaragaza itandukaniro ry’ubwo butegetsi bw’abakoloni n’izo Leta na Leta y’Ubumwe irangajwe imbere na Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yahagaritse Jenoside ikanongera kugarura ubwo bumwe ndetse n’iterambere kuri buri wese.  

Perezida wa IBUKA mu karere ka Gicumbi Madame NYIRARUKUNDO Emerthe yavuze ko abavandimwe be baguye muri uyu murenge nawe akaba ariho yarokokeye. Mu ijambo rye yagize ati: “Ndashima abantu 4 ari bo Imana, Inkotanyi, abumvishe ko turi abantu bafashije Inkotanyi kuturokora n’ubuyobozi bw’igihugu”. Yashoje ashima ubuyobozi bwiza dufite n’igihugu cyiza avuga ko biyemeje kudasenya ibyo cyagezeho barenga amoko.

Umuyobozi Wungirije wa Batayo ya 101 yavuze ko niba aba bana babyiruka ubu barakurikiranye ibiganiro, hari icyizere cy’ejo hazaza. Ugifite ingengabitekerezo ibi bijye bimubera isomo ahindure imyumvire.  Yakomeje avuga ko aya mateka nabo nk’abasirikare barokoraga umunyarwanda ntabwo batarokoraga ubwoko kugeza n’uyu munsi avuga ko izo mbaraga zahagaritse Jenoside zikubye.

Umuyobozi w’Akarere yababwiye ko ingengabitekerezo ya Jenoside igihari no mu gihugu cyose muri rusange akaba ari yo mpamvu nk’abayobozi baba bagomba kuba hafi y’abo bayobora. Yakomeje avuga ko amateka adufasha kubaka ejo hazaza. Yakomeje avuga ko ari no gusubira ku isoko kuvomayo ibidufasha muri za ndangagaciro abakurambere bacu bagiraga aho ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwaduhaye umurongo abasaba kurushaho gushyigikira ibyiza twagejejweho.

Yashoje ashimira ingabo zahoze ari Iza RPA Inkotanyi ku isonga Nyakubahwa Paul KAGAME Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wafashe iya mbere mu kubohora igihugu cyacu ndetse n’ubu kikaba kiri ku isonga mu ruhando mpuzamahanga. Yakomeje abacitse ku icumu anabizeza inkunga y’ubuyobozi bw’Akarere mu kubunganira mu bikorwa by’ iterambere. Yanashimiye kandi abanyagicumbi ubwitabire n’imyitwarire myiza bagaragaje muri iki gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na gahunda nziza bafite yo gufasha ku.bushake bwabo abacitse ku icumu batishoboye.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

imyitwarire myiza bagaragaje muri iki gihe cyo kwibuka ku ncuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na gahunda nziza bafite yo gufasha ku.bushake bwabo abacitse ku icumu batishoboye.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 789480490

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*