Abayobozi bari baje kwakira Minisitiri w'Intebe wa Etiyopiya

Abayobozi n'Itorero bakira Rt Hon Hailemariam Desalegn

Dr. Mukeshimana amusobanurira akamaro k'aya materasi

Amaterasi amwe n'amwe yakozwe

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 28 Mata 2017 Minisitiri w’Intebe wa ETIYOPIYA Rt. Hon. Hailemariam Desalegn yasuye Akarere ka gicumbi mu murenge wa KAGEYO.

 Yakiriwe n’abayobozi banyuranye barimo Minisitiri w’ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Geraldine MUKESHIMANA, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga nUbutwererane Madame Louise MUSHIKIWABO, Minisitiri w’Ibidukikije n’Umutungo Kamere bwana Dr. BIRUTA Vincent, Ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya Madame Hope TUMUKUNDE, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Bri. Gen. Eugene NKUBITO, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru  ACP Bertin MUTEZINTARE, Umuyobozi w’Akarere Wungiriije Ushinzwe Imari nÍterambere ry’Ubukungu bwana MUHIZI Jules Aimable, Umuyobozi w’Akarere Wungiriije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Charlotte BENIHIRWE n’izindi nzego z’umutekano ku Ntara no mu Karere.

Intego y’uru ruzinduko yari iyo gusura ahakozwe amaterasi y’indinganire yakozwe ku nkunga ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu mushinga wayo wa Land husbandry Water harvesting and Hillside Irrigation (LWH) aho bakoze hegitare 612.7 mu mirenge ya BYUMBA, KAGEYO.

Minisitiri Dr. Mukeshimana yamusobanuriye ko aya amterasi yo muri Gicumbi yatangiye gutunganywa ku buryo bwihariye mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo kurwanya isuri kuri iyi misozi ibi bikaba byarazamuye umusaruro uva  mu buhinzi buhakorerwa aho wikubye gatanu.

Mu Karere ka Gicumbi kandi mu gihe gito haraba hakozwe izindi hegitari 50 z’amaterasi nk’aya mu murenge wa MUTETE aho batangiye kuzitunganya.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*