Abayobozi bari bitabiriye umuhango wo Kwibuka 23 urubyiruko mu murenge wa Rutare

Abaturage nabo bari bitabiriye ari benshi

Rachel Ndayishimiye wiciwe ababyeyi be bombi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Nk’uko bisanzwe mu minsi 100 yo Kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hibukwa ibyiciro binyuranye by’abanyarwanda, ni muri urwo rwego none kucyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2017 hibutswe urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu Karere ka Gicumbi uyu muhango yabereye mu mirenge yose, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu bwana Muhizi Jules Aimable akaba yifatanije n’abaturage b’umurenge wa Rutare, Inzego z’umutekano zirimo Ingabo, Polisi na DASSO zikorera mu murenge. Insanganyamatsiko yo Kwibuka ku ncuro ya 23 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi iragira, iti: “Twibuke urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994: “Kwibuka Dushimira Abahagaritse Jenoside”.

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa n’amasengesho y’abanyamadini banyuranye, kunamira imibiri y’Abatutsi iruhukiye mu rwibutso rwa Rutare. Hatanzwe ikiganiro ku Kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwe, Umukobwa witwa Rachel Ndayishimiye yavuze ko ashimira ingabo zabarokoye zikanabafasha kongera kubaho aho yize nk’abandi bose. Abandi yashimiye ni abaturanyi be aho yavuze ko yajyaga kwiga asize akinze inzu imyaka asize mu rugo agasanga barayimusaruriye.

Mu ijambo bwana Muhizi Jules Aimable yagize, ati: “Igihugu cyacu cyahuye n’ishyano ritigeze ribaho ku isi aho abantu bagera kuri miliyoni irenga biswe mu gihe cy’iminsi 100 bishwe n’abantu bavuga ururimi rumwe, bashakanye bakabyarana umwe akica  mugenzi we cyangwa umwana we amuziza ko badahuje ubwoko”.

Yakomeje ababwira ko kwibuka urubyiruko ari uko ari rwo mbaraga z’igihugu bityo akaba ari ukwibutsa urubyiruko ko bagomaba kurenga amacakubiri ahubwo bagahuza imbaraga zo kubaka igihugu cyabo. Yashoje ashimira ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ubwitange zagize ku isonga Nyakubahwa Perezida wa repubulika Paul Kagame zahagaritse Jenoside nyuma bagashyiraho gahunda zinyuranye zahujije abanyarwanda n’imbaraga zabo nyuma yo kwishishanya ubu bakaba babanye neza nta rwikekwe.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*