Gutangiza Icyumweru cy'Ibikorwa bya Polisi byabanjirijwe no gukora umuhanda

Nyuma y'umuganda abaturage bacinye akadiho n'abayobozi

MoS muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo Ushinzwe Ingufu n'Amazi aganiriza abanyagiti

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gicurasi 2017 mu Rwanda hose ni bwo hatangijwe Icyumweru cy’Ibikorwa bya Polisi (Police Week).  Ku rwego rw’igihugu uyu muhango ukaba wabereye mu Karere ka Gicumbi, mu murenge wa Giti mu Kagari ka Gatobotobo mu Mudugudu wa Rugarama witabirwa n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ingugu n’Amazi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Madame Germaine KAMAYIRESE, Uwari Uhagarariye Umukuru wa Polisi mu Rwanda Commissioner Emmanuel BUTERA, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umuyobozi w’Ingabo Divisiyo ya 2 Brig. Gen. Eugene NKUBITO nÚmuyobozi wa Polisi mu Ntara yÁmajyaruguru ACP Bertin MUTEZINTARE nÚmuyobozi w’Akarere ka Gicumbi.

Mu bikorwa byakozwe bakoze umuhanda uhuza ingo zo muri uyu mudugudu wa Rugarama nyuma abaturage bahabwa ibiganiro binyuranye birimo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kwita ku bidukikije, kurwanya icuruzwa ry’abantu, ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, inkongi y’umuriro no kurwanya impanuka zo mu muhanda.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi yabahaye ishusho y’Akarere ka Gicumbi anashimira Leta y’u Rwanda kuba yaratekereje Akarere ka Gicumbi gutangirizwamo icyi cyumweru  cy’bikorwa bya Polisi. Yashoje ashimira Polisi y’u Rwanda ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoreye abaturage ba Rugarama itanga ingufu z’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ku ngo 117.

Ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos BADEGE ari n’uwari Uhagarariye Umukuru wa Polisi mu Rwanda Commissioner Emmanuel Butera bavuze ko kuza muri Gicumbi bitabaye impanuka kuko bazanywe n’ibikorwa binyuranye bitari uyu muhanda bakoze ko no mu gihugu hose bazakora ibikorwa binyuranye birimo kubegereza amazi meza ndetse no gutanga ubutumwa kuri za ngingo zavuzwe haruguru kandi bikaba ari ngarukamwaka mu rwego rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Umushyitsi Mukuru yabasabye kubyaza umusaruro izuba twahawe n’Imana no gushishikarira gukora bagamije kwigira no kwiteza imbere birinda ibiyobyabwenge cyane cyane kanyanga yabaye icyorezo muri aka Karere ka Gicumbi.

Twabibutsa ko iyi Gahunda y’Icyumweru cy’Ibikorwa bya Polisi (Police Week) itangijwe none kuwa 16 Gicurasi 2017 izasozwa kuwa 16 Kamena 2017 ubwo Polisi izaba yizihiza imyaka 17 ishinzwe mu Rwanda.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*