Abasirikare n'abaturage ba Mutete bakora ikiraro

Mayor Mudaheranwa abaganiriza nyuma y'ibikorwa

Major General Musemakweri Jacques aganiriza abari mu gishanga cya Gatuna

Abagize amashyirahamwe barashimira Leta ibyiza igenda ibagezaho umunsi ku munsi

None kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 Gicurasi 2017 mu murenge wa Mutete Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru Brig. Gen. Eugene Nkubito hamwe n’Umuyobozi w’Akarere bifatanije n’abaturage n’Ingabo zikorera muri uyu murenge mu gikorwa cyo gukora umuhanda Gaseke-Muyanza aho batunganije ibirometero 2 by’umuhanda n’ibiraro 3. Nyuma y’iki gikorwa bagiranye ibiganiro n’abaturage babashimira uburyo bitabira ibikorwa bafashwamo n’Ingabo muri iyi gahunda ya Army Week babasaba kudatezuka ahubwo bagomba gukomereza aho ikazabasigira ibikorwa bigaragara. Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yabibukije zimwe muri gahunda zirimo isuku n’isukura, kwitegura amatora ya Perezida wa Repubulika yo kuwa 3-4 Kanama 2017 no kwitabira gahunda yo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bakanahita bajya kongeresha amakarita mbere y’itariki ya 1 Nyakanga 2017. Umuyobozi w’Ingabo Divisiyo ya 2 ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yababwiye ko Ingabo z’Igidhugu zifite inshingano zo gukora ibikorwa bigamije iterambere nyuma y’ibikorwa byo gucunga umutekano. Abaturage bishimiye ibikorwa bamaze kugeraho ku bufatanye n’Ingabo aho bavuze ko bamaze gusana ibiraro 13 kuri 16 bigomba gukorwa bityo bakaba bakemuye ikibazo cy’uyu muhanda wa Gaseke ubahuza na Muyanza yo mu Karere ka Rulindo. Bavuze kandi ko ibi byose babikesha ubuyobozi bwiza ku isonga Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bavuga ko bamushyigikiye muri gahunda adahwema kubagezaho. Mu Karere ka Gicumbi hari hateganijwe kubaka ubwiherero 1048 hakaba hamaze kuzura 303, gusana ibiraro 27 byose bikba byarasanwe ubu hakaba hari gukorwa ibindi 6 bitari biteganijwe, guhinga ibijumba mu gishanga cya Gatuna kuri ha 8 ubu ahahinzwe hakaba hangana na ha 5.3. Ibindi bigiye kuzakorwa birimo kubaka ibiraro by’inka 1164, kubaka uturima tw’igikoni 2901, kurwanya indwara ya kirabiranye mu rutoki kuri ha 3.32, kubaka ubuhumbikiro bw’imboga 67, gukorera kawa kuri ha 29 no gukingira amaturo 15,925. Ibindi bikorwa birimo gukorwa n’Ingabo ni ugusiramura ku bushake aho bamaze gusiramura abantu 287 mu minsi 2 batangiye.     MUTUMWA Vincent Public Relations, Media and Communication Officer Gicumbi District Tel: +250 788487894 E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw  

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*