Abayobozi bari bitabiriye

Akarasisi k'urubyiruko n'abaturage kakomereje ku kibuga

Abaturage bari bitabiriye kandi bacyeye

Ibiyishimo byari byose nk'uko uyu mudiho ubigaragaza

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wo kwibohora hazirikanwa kandi hagashimirwa uruhare urubyiruko rwagize mu kubohora igihugu Minisiteri y’urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Inama y’igihugu y’urubyiruko ku bufatanye n’izindi nzego bateguye inkera y’urugamba ifite insanganyamatsiko igira iti: “Rubyiruko dukomeze kwibohora twimakaza imiyoborere myiza”.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal ari kumwe n’Umuyobozi w’Ingabo Batayo ya 101 Major Karasira Gilbert bifatanije n’urubyiruko n’abaturage b’umurenge wa Rubaya mu Nkera y’urugamba yabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Nyakanga 2017 aho yabanjirijwe n’urugendo  abayitabiriye baturuka mu tugari twabo bagana ku kibuga cy’umupira.

Abari bitabiriye iyi nkera n’uhagarariye urubyiruko ku rwago rw’Akarere bose bagarutse ku butwari bwaranze abasirikare ba RPA Inkotanyi bazirikana mu rugamba rwo kubohora igihugu cyacu aho benshi barusizemo ubuzima bwabo . Umuyobozi wa Batayo ya 101 yabaganirije ku mateka y’urugamba abasaba nabo kugira intumbero yo guharanira uburenganzira bwabo cyane cyane barwanya akarengane.

Umuyobozi w’Akarere nawe yashimiye Ingabo zahoze ari iza RPA Inkotanyi ku butwari zagaragaje bityo asaba urubyiruko kubigana bagira uruhare rugaragara mu iterambere ryabo n’iry’igihugu cyacu muri rusange. Yagize ati: “urugamba rw’amasasu rwararangiye ubu urugezweho mugomba kugiramo uruhare ni urwo kwiteza imbere aho n’Ingabo z’igihugu nazo zigira uruhare mu kubafasha kwiteza imbere”.

Iyi nkera yaranzwe kandi n’imivugo imbyino n’indirimbo aho abitabiriye bahabyinnye bigatinda.

 

 

MUTUMWA Vincent

PRMCO Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*