Mayro Mudaheranwa abaha impanuro

Barahirira kuzatunganya neza imirimo bashinzwe

Ifoto y'urwibutso

 


Ibi ni ibyatinzweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Bwana MUDAHERANWA Juvenal kuri uyu wa 5/7/2017 ubwo yakiraga indahiro za DASSO bashya 40 baje gufatanya na bagenzi babo bagiye kuzuza imyaka 3 barahiriye gukorera Repubulika y’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abagize inama y’umutekano itaguye y’Akarere ka Gicumbi nk’uko biteganywa n‘Iteka rya Perezida Nº 101/01 ryo kuwa 18/06/2014  rishyiraho sitati yihariye igenga urwego rwunganira Ubuyobozi bw’Akarere mu gucunga umutekano (DASSO) cyane cyane ku mutwe waryo wa II, mu ngingo ya 8 .

 

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu Karere ka Gicumbi DCO Evariste MUSONERA ubwo bari mu gikorwa cyo kubonera icumbi umwe mu batishoboye wo mu murenge wa Kageyo, yavuze ko iki gikorwa DASSO bafatanyijemo n’Umurenge wa Kageyo  kizakomeza kugeza ubwo SAHINKUYE Jean Paul azataha mu nzu yuzuye, kandi hakazakomeza ibikorwa byo kumufasha mu buzima bw’ibanze harimo kumwegereza amazi n’umuriro.

Umuyobozi w’Akarere yibukije DASSO bashya ko bagomba kwigira ku rugero rwiza rw’abababanjirije mu kazi, kandi bakarushaho kwigira ku kinyabupfura kiranga Ingabo na Police baharanira ko abaturage batazabatera icyizere. Yanashimiye kandi DASSO basanzwe mu kazi uruhare bagira mu guteza imbere imibereho myiza mu nkingi enye za Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda . By’umwihariko yabashimiye igikorwa cyo kugurira abaturage ubwisungane mu kwivuza MUSA, n’igikorwa barimo cyo kubakira icumbi SAHINKUYE Jean Paul wacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi ku bufatanye n’umurenge wa kageyo. Yanashimiye Ubuyobozi bw’umurenge wa Kageyo wagize igitekerezo cyiza cyo gufatanya na DASSO muri iki gikorwa.

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*