Mayor Mudaheranwa atera imbuto y'ibirayi

Ibi ni bimwe Umuyobozi w’Akarere yagarutseho kuri uyu wa 13 Nzeri 2017 ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga A 2018 mu murenge wa Kaniga aho bateye imbuto y’ibirayi ku buso bungana na Ha 10 binyuze mu mashyirahamwe. Yari yitabiriwe kandi n’Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’umuyobozi w’Inkeragutabara mu Karere.

Muri iki gikorwa, abaturage basabwe gufatirana imvura kugira ngo itagenda batararangiza gutera imbuto kandi basabwa kujya bateza ifumbire mvaraganda bagejejweho bakayivanga n’imborera bikorera ubwabo mu rwego rwo kuzabona umusaruro ushimishije.

Abaturage barashimira Nyakubahwa perezida wa Repubulika kubera gahunda nyinshi zibafasha mu iterambere cyane cyane mu buhinzi aho babegereje abafashamyumvire mu buhinzi aho babahuguye bakanabafasha mu mihingire yabo bityo bakaba bahinga nta kajagari. Ni muri urwo rwego Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru ashishikariza abaturage kudapfusha ubusa amahugurwa bahawe arimo uko bakoresha bavanga ifumbire mvaruganda n’imberera, ndetse no gutera ubwatsi bwo kurwanya isuri no kubugaburira amatungo, nyuma bakazabona ifumbire y’imborera.

Bwa Izamuhaye Jean Claude yagize, ati “Kugira ngo mubone umusaruro nyawo, mugomba gukoresha ifumbire isobanutse, dukeneye ko ku bigori hegitari imwe muhakura toni esheshatu, Ingano mugasarura toni eshanu kuri hegitari, naho ibishyimbo mukajya mubona toni eshanu, n’ibirayi mugasarura toni 33 kuri hegitari, muzabigeraho nimurushaho gukoresha ifumbire neza.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Mudaheranwa Juvenal na we yashimangiye ko bagomba guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, bakarwanya isuri, ku buryo bazakomeza gufatanya n’inzego zitandukanye zigiye kubafasha muri iki gihe cy’ihinga.

Yagize ati “Akarere ka Gicumbi dufite ubuso buhagije bwo guhingaho, dufite hegitari ibihumbi hafi mirongo 89, gusa uburyo tubukoresha nibwo  tugomba gukosora, nimukoresha ifumbire neza muzabubyaza umusaruro ushimishije, tubikoze neza  nta nzara twagira kandi byatuzanira amafaranga.” Iyi gahunda yashojwe n’igikorwa cyo gushimira abafashamyumvire 5 ba mbere babaye indashyikirwa mu gukoresha neza ubutaka, gufasha abaturage.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*