Mayor Mudaheranwa Abaganiriza

Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal, ari hamwe n’Inzego z’umutekano Ingabo, Polisi na DASSO zikorera mu karere, ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba n’ubw’ibigo nderabuzima byo mu karere bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Byumba mu Munsi Mukuru wo Kurwanya icyorezo cya SIDA kuri uyu wa kane tariki ya 14 Nzeri 2017 kuri Sitade ya Gicumbi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “SIDA IRACYAHARI DUHAGURUKIRE KUYITAHA”.

Muri aka karere imibare igaragaza ko abantu 5007 bangana na 3.5%  ari bo bafata imiti igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA mu bigo nderabuzima byose , uyu mubare ukaba uri hejuru y’igipimo ku rwego rw’igihugu kiri kuri 3%. Imwe mu mirenge ifite abaturage benshi bafite agakoko gatera SIDA ni Byumba, Kageyo, Rukomo, Rutare, Kaniga, Nyankenke, Rukomo na Cyumba kubera ko muri iyi mirenge ari yo igaragaramo ibikorwa by’uburayi kurusha iyindi, santeri z’ubucuruzi zikomeye bityo hakaba hagaragara ibikorwa bikurura urubyiruko cyane.  Mu byakozwe, harimo ko Ibigo Nderabuzima bitanga ubujyanama bikanapima SIDA, gusiramura abantu bagera ku 15,953 hifashishijwe impeta n’ibindi.

Mu ijambo rye, Mayor Mudaheranwa  yabwiye abari bitabiriye iki giorwa cy’ubukangurambaga ko uyu munsi byabaye ngombwa ko bateranira muri uyu murenge kugira ngo bazirikanire hamwe ibibazo icyorezo cya SIDA gitera mu muryango nyarwanda by’umwihariko igihugu muri rusange bityo bafatire hamwe ingamba. Yakomeje, agira ati: “Uyu munsi Mpuzamahanga wo Kurwanya icyorezo cya SIDA ubusanzwe wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 1 Ukuboza ,uyu mwaka bikaba byarabaye ngombwa ko hateganywa ubukangurambaga bwatangiye kuri iriya tariki mu murenge wa NYANKENKE bukazaangira kuwa 30/11/2017 .

Yashoje abasaba kujya bitabira gahunda Leta yacu yabashyiriyeho zo kubafasha ari zo ubukangurambaga buhoraho, KUBA(kwifata, ubudahemuka, agakingirizo), kwipimisha ku bushake, gutanga imiti igabanya ubukana, kubumbira mu mashyirahamwe abafite agakoko gatera SIDA, gusiramura abantu bose babyifuza, gupima ababyeyi bose batwite no kugeza udukingirizo hirya no hino mu midugudu.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*