Abayobozi bari bitabiriye

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nzeri 2017 Akarere ka Gicumbi ni ko kizihirijwemo ku rwego rw’igihugu Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, Umushyitsi Mukuru wifatanije n’urubyiruko, ubuyobozi ndetse n’abaturage mu kuwizihiza akaba ari Nyakubahwa Minisitiri w’Urubyiruko Madame Rose Mary Mbabazi. Yakiriwe n’Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara bwana Jabo Paul, Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal n’Inzego z’umutekano Ingabo na Polisi.

Uyu munsi mpuzamahanga w’urubyiruko wizihrijwe mu Kagari ka Mulindi mu murenge wa Kaniga ubanjirizwa n’umuganda wakozwe n’urubyiruko, abayobozi n’abaturage  aho bakoze umuhanda ureshya na km 4 z’uburebure ndeste banasanira imiryango 2 inzu babamo. Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko we n’abandi bayobozi babanje gusura uwitwa NDAHAYO jean Damascene wo mu mudugudu wa Kintaganirwa, akagari ka Bikumba mu murenge wa Rutare ufite ibikorwa by’iterambere birimo uruganda ruciriritse rukora imigati n’amandazi ubu akaba amaze kwigurira imodoka, moto 2, amagare 15, inka zifite umukamo utubutse 4, inzu yo kubamo n’iyo akoreramo bashima urwego agezeho bityo bamwizeza ubujyanama buzamufasha kwagura ibikorwa bye.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere yashimiye Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko kuba yarahaye agaciro ubutumire akarere kamugejejeho amwizeza ko ibikorwa by’urubyiruko amaze kwibonera n’ibindi bitamuritswe bitarangiriye aho ahubwo bagiye gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo biziyongere.

Mu ijambo rye Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Intara yashimiye urubyiruko rwa Gicumbi ku bikorwa by’iterambere bafite abasaba gukomeza kubibungabunga no guhanga ibishya.

Nyakubahwa Minisitiri w’urubyiruko yashimiye abanyagicumbi n’urubyiruko muri rusange uburyo bitwaye bakira abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika n’uburyo bahisemo neza. Yagize: “mwahisemo neza mutora Nyakubahwa Paul Kagame kuko mwahiswmo ejo heza. Yakomeje abwira urubyiruko ko Inkomezabigwi bisobanura gukorera ku mihigo ibyo rero nk’urubyiruko bakaba bumva neza icyo bisobanuye. Yashoje asaba abafatanyabikorwa kwegera urubyiruko kugira bamenyekanishe ibihangano byabo no kubashakira amasoko  kuko ibikorwa byabo ari byiza kandi akeza karigura.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*