Iyo nzu umuvu wose waje winjiramo

Ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017 imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Gicumbi, yateye ibibazo mu baturage b’imirenge ya CYUMBA na RUBAYA aho yangije imyaka y’abaturage n’imihanda harimo umuhanda munini Kigali- Gatuna uduhuza n’igihugu cya Uganda.

Mu murenge wa Cyumba iyi mvura yafunze umuhanda wa Kaburimbo (Kivuruga- Keyebe- Rukizi-Rwankonjo) gusa abaturage bahise batabara vuba bagerageza gushaka aho imodoka zanyura mu gitondo bagarukamo kuko ibyondo n’amabuye byari byinshi. Aba baturage bunganiwe n’imashini nini yoherejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ikuramo ibyo byose byari byirunze mu muhanda ku buryo kuri iki gicamunsi cyo kuwa mbere tariki ya 18 Nzeri 2018 uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa.

Mu murenge wa Rubaya mu tugari twa Gishari, Muguramo na Gihanga iyi mvura yashenye amazu andi ararengerwa, yangiza ibihingwa byari mu mirima, imihanda iratabama kuko ibiraro byuzuye amazi n’amabuye bikanyura aho bibonye. Ibyangijwe byose mu murenge wa Rubaya ni ibi bikurikira: Ibishyimbo: Ha 50.3, Ibigori: Ha31.8, Ibirayi: Ha 6.3, Imboga: Ha 6.1, Urutoki: Ha 1,4, Icyayi: Ha 45; Amatungo: Intama 2, Ihene: 1, Ingurube: 2, Inkoko:23,Inkwavu: 22; Inzu zasenyutse: 3, Inzu zngiritse: 29; Ubwiherero: bwasenyutse: 44, Amavomo yangiritse:4, Amatiyo yangiritse:3, Ibiraro byangiritse:7.

Kubera iki kibazo,Umuyobozi w’Akarere yasuye imiryango yahuye n’ibi biza kugira ngo ayihumurize anamenye ibikoresho by’ibamze baba bahawe mdetse no kureba ibyangijwe nayo bityo banaganire bafatire hamwe ingambe zo gukukumira kuko imvura iracyahari. Ntabwo kandi Umuyobozi w’Akarere yagiye wenyine yajyanye n’indi Kipi igizwe n’abakozi b’umurenge bo mu Ishami ry’Iterambere ry’Imibereho Myiza no kwita ku batishoboye ndetse n’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*