Mayor Mudaheranwa yakira Abadepite bo muri PAC

Abayobozi bari bitabiriye

Ibi ni bimwne mu byagarutsweho na PAC ni ukuvuga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite Ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’ingengo y’imari by’uturere ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari (Auditor General) ubwo basuraga muri akarere ka Gicumbi kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017 guhera saa mbiri n’igice za mu gitondo.

Iyo Komisiyo yari igizwe na Depite KANKERA Marie Josee ari nawe wari uyibereye Umuyobozi, Depite MUKAKARANGWA Beltilde na Depite MUNYANGEYO Theogene ndetse n’abandi bakoze b’Inteko batatu. Bari bazanywe no kureba imwe mu mishinga itararangizwa kandi yagombye kuba yararangiye ndetse n’uburyo bashyize mu bikorwa imyanzuro y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ubwo aheruka muri aka karere.Umuyobozi w’Akarere bwana mudaheranwa Juvenal abaha ikaze yabashimiye umwanya mwiza babahaya abizeza ko ibyo bari bubagireho inama byose biteguye kubishyira mu bikorwa.

Abagize iyi Komisiyo bagarutse ku mishinga ine ari yo uw’inyubako y’Ikigo Nderabuzima cya Nyamiyaga, ikimoteri cya GASHARARA mu murenge wa RUKOMO, inyubako yo ku Mupaka wa Gatuna ndetse n’umushinga wo kwagura ibitaro bya Byumba. Basobanuriwe impamvu zinyuranye kuri buri zateye itinda ry’iyo mishinga basaba ababikurikirana kujya bayikurikirana igihe kitararenga. Bifuje ko bitanyuranije n’itegeko, kujya uturere mbere yo gutanga isoko kuri ba rwiyemezamirimo bajya basaba amakuru ku masoko abo ba rwiyemezamirimo bafite ahandi basanga bafiteyo ibibazo uturere tukaba twabima iryo soko aho kurimuha yagera hagati agahagarika ibikorwa bikadindira.

Ikindi basabye uturere ni ukujya basaba umwandukuro (Copy) w’amasezerano ba rwiyemezamirimo baba bafitanye n’abandi batari ako karere kugira ngo babashe kumenya ibyo bagiye gukora kugira ngo bamenye igihe bizarangirira kuko n’ubundi uturere ni two tugenewe ibyo bikorwa. Ibyo bizanafasha mu kwirinda ko abo ba rwiyemezamirimo bambura abaturage baba bakoresheje kuko utuerer tuba tugomba kumenya amasezerano abaturage bagirana nabo bityo tuzabashe kubishyuriza amazi atararenga inkombe.

Nyuma yo guhura n’Abagize komite Nyobozi n’abandi bayobozi n’abakozi b’Akarere n’ibitaro basuye iyo mishinga yose yavuzwe haruguru bajya kwirebera uko ihagaze.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*