Abayobozi bari baje guhumuriza abahuye n'ibiza

Mu Karere ka Gicumbi mu mirenge ya CYUMBA, KANIGA, MUKARANGE na RUBAYA yahuye n’ibiza bikomoka ku mvura yaguye kuri iki cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2017 yaje ikurikira iyari yaguye kuwa gatandatu aho yangije ibintu byinshi birimo imyaka yari ihinze mu mirima harimo n’icyayi, amatungo magufi, inzu zasenyutse izindi zikangirika ndetse no gusiba imihanda.

Muri iyi mirenge yose uko ari 4 amazu yasenyutse yose ni 3, ayangiritse ni 50, imyaka yari mu mirima yangiritse yari kuri Ha 474, amatungo magufi yapfuye arimo intama, ingurube, inkoko ni 89, amavomo yangiritse ni 48, ubwiherero ni 44, imihanda yangiritse mu murenge wa Rubaya ni 4 hiyongereyeho umuhanda munini wa kaburimbo Kigali-Gatuna aho ibiraro byafunzwe n’imivu,  rigole ziruzura ibyondo bifunga umuhanda ahantu 6 hose. Abaturage bahise baza bagerageza mu bushobozi bwabo bashobora gukura ibyombo hagati imodoka zibona uko zitambuka, ubu hakaba harimo imashini igenda ihakora.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2017, Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa n’Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ndetse na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru basuye imiryango  yahuye n’ibibazo kuri iki cyumweru bikabije bo mu mirenge ya Cyumba na Rubaya barabahumuriza bababwira ko bagiye kubashakira ibikoresho by’ibanze baba bifashishije.

Ni muri urwo rwego Minisitiri w'imicungire y’ibiza no gucyura impunzi Madame Debonheur Jeanne d’Arc ari hamwe na Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Gicumbi Major Karasira Gilbert n’Umuyobozi wa Polisi w’Agateganyo CIP Munyabarenzi Herman basuye imiryango yo muri Cyumba na Rubaya nyuma bahurira nayo ku biro by’Akagari ka Gishari babaha ubutumwa bw’ihumure banabashyikiriza ibikoresho by’ibanze birimo amasafuriya, amajerikani, amasahani, ibiyiko n’amakanya, ibiringiti, ibikombe, shitingi n’ibindi.

Mu ijambo rye Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur, yababwiye ko bazanywe no kureba uko babayeho ndetse banabazaniye bimwe mu bikoresho baba bifashishije nyuma akaba agiye kuvugana na za minisiteri zirimo iy’ubuhinzi kureba uko babashakira imbuto yindi yo gutera n’ibindi bikenewe nyuma yo kubibarura neza. Kimwe na Guverineri basabye aba baturage kongera gucukura imirwanyasuri aho yari iri, mu mirima yose n’ahandi hose kugira ijye ifata amazi bityo ubukana bwayo biugabanuke.

Abaturage b’iyi mirenge bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uburyo abazirikana akaba yahise aboherereza inkunga mu gihe cya vuba, bamwizeza ubufatanye muri gahunda zose zo muri iyi myaka 7.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*