Abayobozi bari bitabiriye inama bose

Inam yari yitabiriwe n'ingeri zose

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Nzeri 2017 guhera saa cyenda z’umugoroba, mu cyumba cy’inama cya Hoteli urumuli habereye inama nyunguranabitekerezo yayobowe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bwana Kaboneka Francis ari hamwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta by’umwihariko akaba ari Imboni y’Akarere ka Gicumbi muri Guverinoma. Hari kandi Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney, Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Byumba Nzakamwita Servilien, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CSP Kabasha E., Umuyobozi wa Burigade ya 503 Lt. Col. Kirenga Claver n’Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa n’Abagize Komite Nyobozi bose.

Iyi nama nyunguranabitekerezo yari yatumiwemo Abikorera, Abahagarariye Ibigo by’Imari, Abayobozi b’Amadini n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ikba yari igamije kuganira ku iterambere ry’Umugi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Minisitiri Kaboneka yatangiye agaragariza abitabiriye inama ibikorwa by’iterambere byose Leta y’Ubumwe yabagejejeho burimo amashuri, imihanda, amavuriro, gahunda ya Girinka n’ibindi, abasaba gukura amaboko mu mufuka bakazamura akarere kabo. Yagize ati: Turabona Gicumbi  isinziriye mu iterambere kandi twari tuzi ko ari yo yatangije ibimina mu gihugu”.

Umuyobozi w’Abikorera mu karere bwana Nkoronko Francois yagize, ati Gicumbi isa n’iri ku ruhande, nta rujya n’uruza rw’abantu mu bijyanye na business, ubuhahirane usanga ari buke, iyo ahantu hari urujya n’uruza icyo umuntu akoze cyose kirashoboka.” Abandi bavuze ko kuba begereye umugi wa Kigali hari abashobora kubibonamo amahirwe ariko bikaba imbogamizi zituma aka karere kadatera imbere kuko uzamutse wese ahita ajya gukorera muri Kigali. Indi mbogamizi babona ngo ni uko abashabitsi bo mu karere ka Gicumbi bavuga ko nta mucuruzi ujya aturuka ahandi ngo aze kuhakorera.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye yamaze impungenge abashoramari muri aka karere ko badakwiye gucibwa intege no kuba nta mahirwe menshi ahari ko ahubwo n’ibindi bihugu byinshi byagiye bigera ku majyambere kubera gutinyuka. Yabahaye urugero rw’umujyi wa Kigali ubu ugeze ku iterambera rirahambaye mu ruhando rw’amahanga. Yakomeje agira, ati “Buriya ziriya za Serena, za Marriot, za Convention Center ntabwo zubatswe kubera ko hari abantu babuze aho barara ahubwo zubatswe tuvuga ngo hazaza abantu babone aho barara none baraje. Mu gusoza yababwiye ko ibi bazabigeraho mu gihe bibumbiye hamwe bagakorera hamwe aho kuba ba Nyamwigendaho.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*