Aha ni murenge wa Giti aho abaturage bari benshi

Ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ni ikibazo kigenda gifata indi ntera akaba ari yo mpamvu no mu myanzuro 12 y’ Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 14 ku ya 15-16 Ukuboza 2016, igahuza Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, abayobozi, abanyamadini, abahagarariye sosiyete sivile n’inshuti z’igihugu bose babarirwa mu 2000 aho umwanzuro wa 3 wayo usaba inzego zose kurushaho kubaka umuryango nyarwanda. Uwo mwanzuro ugira uti: “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda”.

Ni mur urwo rwego rero kuri uyu wa kane tariki ya 21 Nzeri 2017 mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amahoro mu Kagari ka Tanda ko mu murenge ya Giti na Karurama ko mu murenge wa Rushaki , Akarere ku bufatanye na ARCT-RUHUKA banatangije ku mugaragaro ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu muryango.

Iyi gahunda yatangiriye muri iyi mirenge 2 bafashe Atari uko ari yo igaragaramo ihohoterwa n’amakimbirane kurusha indi hakaba hazajya habaho gusura imiryango igaragaramo iri hohoterwa n’amakimbirane. Bizajya bikorwa n’ubuyobozi kuva ku mudugudu bafashijwe n’itsinda ry’abantu 12 bahawe Amahugurwa muri buri murenge uko ari 2. Aba bantu bahuguwe kandi bazajya bitabira banatange ibiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “UGUSHYIKIRANA KUDAHUTAZA NK’IMWE MU NTWARO YO GUKUMIRA NO GUKIZA AMAKIMBIRANE MU MIRYANGO” muri ghunda y’umugoroba w’ababyeyi uba buri wa kabiri mu tugari.

Abatanze ibiganiro bose bagarutse ku kamaro k’amahoro aho bagaragaje ko igihugu n’abagituye bagera ku iterambere kuko bafite aho barikorera batikanga ubujura, intambara, ihohoterwa iryo ari ryo ryose,  ivangura iryo ari ryo ryose n’ibindi bibi bituma umuturage abona ko atisanzuye. Bashimangiye ko igihugu cyacu gifite umutekano usesuye yaba imbere mu gihugu cyangwa ku nkiko zacyo bityo rero bakaba bagomba kubungabunga uwo mu miryango kugira ngo yiteze imbere.

Iyi gahunda igiye gukorwa muri iyi mirenge yombi ku bufatanye na ARCT-RUHURKA ije ari igisubizo ku buyobozi bw’Akarere kuko ije isa n’ije kunganira inama z’umutekano zakozwe n’ubuyobozi bw’Intara, Akarere ndetse n’inzego z’umutekano mu mirenge yose zibakangurira kwirinda ibitera amakimbirane mu miryango birimo ubusinzi bukabije buturuka ku biyobyabwenge, ubushoreke n’ubuharike n’ibindi. Igiye kunganira izi nama kuko bagiye kuganira n’iyo miryango bayigira inama yo kubisohokamo cyane cyane bikamakaza ibiganiro mu muryango ni ukuvuga umugabo, umugore n’abana.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*