Abayobozi bari mu muganda

Abaturage bari bitabiriye

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2017 guhera saa mbiri za mu gitondo mu mirenge 21 igize akarere ka Gicumbi hakozwe umuganda udasanzwe wibanze ku bikorwa byo kurwanya isuri hasiburwa hakanacukurwa imiringoti mu mirima no ku misozi ihanamye mu rwego rwo kurwanya kisuri.

Ni nyuma y’aho imvura iteje ibiza mu mirenge inyuranye ariko cyane cyane imirenge ya Cyumba, Kaniga, Mukarange na Rubaya aho yangije imihanda, imyaka yari ihinze mu mirima, amazu n’amatungo magufi. Umuyobozi w’Akarere hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503 bakaba bifatanije n’abaturage b’umurenge wa Rubaya mu gikorwa cyo gusibura umuhanda Rubaya-Bungwe wafunzwe n’imvura iheruka kugwa muri weekend ishize ukaba utakoreshwaga.

Nyuma y’umuganda aba bayobozi bagiranye ibiganiro n’abawitabiriye bagaruka ku butumwa bwo gukomeza kubahumuriza  nyuma y’uko bamwe muri bo bahuye n’ibi biza. Umuyobozi w’Ingabo yabashimiye uburyo bitwaye neza mu kwakira abakandida biyamamazaga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse no kwitabira igikorwa cy’amatora, abasaba gukura amaboko mu mufuka bagakora cyane kugira ngo batazatenguha umukandida wabo bari barasabye akabemerera ndetse bakamuhundagazaho amajwi.

Umuyobozi w’Akarere yabasabye kudapfusha ubusa amahirwe bafite yo kugira Perezida ubatekerezaho iminsi yose kurusha ibindi. Yagize, ati: “Ku isi nta gihugu na kimwe ndabona abaturage bacyo bagira ibibazo bitunguranye ubuyobozi bwacyo kuva muri za Minisiteri bugahita bumanuka ako kanya n’inkunga y’ibikoresho by’ibanze ndetse no kubahumuriza. Ni umwihariko, ni bwo budasa u Rwanda rufite rukomora kuri Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda”.

Ikindi yabasabye ni ugutangira gucukura imiringote ku misozi no mu mirima, gucukura ibyobo bifata amazi no gushyira imireko ku mazu yabo no kuyazirika cyane. Yashoje abasaba kubyaza umusaruro ibikorwa by’iterambere byabegerejwe birimo amashanyarazi, imihanda, amashuri, amazi meza, gahunda ya Girinka n’ubudehe n’izindi ndetse no kurushaho kubibungabunga. Yabasabye kandi kwihutira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mbere y’uko ukwezi kwa Nzeri kurangira kuko bakererewe. Abaturage bishimiye uburyo ubuyobozi bwababaye hafi ndetse n’ubu bukaba bukibafasha.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*