Abajyanama b’Ubuzima ni urwego rukorera ku rwego rw’umudugudu rugizwe n’abantu 3 rukaba rufasha abaturage mu rwego rw’ubuzima aho rutanga ubuvuzi bw’ibanze ubundi bugafasha umurwayi kwihutira kujya kwivuriza ku kigo Nderabuzima byihuse.

Mu Karere ka Gicumbi kimwe hatanzwe imirasire y’amasire y’amashanyarazi akoreshwa n’izuba mu ngo 1572 zidafite amashanyarazi ku ngo 1680. Iyi nkunga y’abajyanama b’ubuzima yatanzwe ku bufatanye na Loyal Trust Company (LTC), MINALOC, MOD na MINISANTE.

Ubusanzwe Abajyanama b’ubuzima ni urwego rwashyizweho na Leta mu rwego rwo kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi bapfa bavuka cyangwa babyara mu gihugu muri gahunda y’Intego z’Iterambere Rirambye aho zimwe muri zo dusangamo iyo kugabanya imfu z’abana n’abagore. Uyu murasire ukaba uzabafasha abo amashanyarazi atarageho mu kazi kabo ka buri munsi mu kwakira abarwayi baza babagana ndetse no gucomeka telephone zabo.

Abajyanama b’ubuzima bafasha abaturage muri gahunda zinyuranye zirimo gushishikariza abaturage kwitabira gahunda z’ubuzima zirimo kwipimisha incuro 4 ku bagore batwite, kubyarira kwa muganga, gukingiza impinja, kuboneza urubyaro, kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi, kugira isuku ahantu hose. Bapima bakanavura umuriro, malariya, impiswi ndetse bakanohereza abaturage kwa muganga igihe indwara bigaragara ko itagendanye n’imiti batanga.

 

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*