Madame Benihirwe ayoboye inama

Abari bitabiriye inama

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 mu cyumba cy’inama cy’Akarere, habereye inama nyunguranabitekerezo yo gutegura kwizihiza ku ncuro ya 10 icyumweru cy’ubumwe n’ubwiyunge giteganijwe kuzatangizwa ku mugaragaro  kuwa 30 Nzeri 2017 ku muganda rusange usoza uku kwezi kikazasozwa kuwa 10 Ukwakira 2017.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Benihirwe Charlotte afungura iyi nama yabwiye abayitabiriye ko iki cyumweru kidufasha kwishimira ibyo twagezeho nk’abanyarwanda kugira ngo dufate ingamba zo kurushaho kubishimangira no kubiteza imbere . Ikindi yababwiye ngo ni umwanya wo kwisuzuma tukareba aho tuvuye n’aho tugeze mu mibanire yacu na bagenzi bacu cyane cyane abo tbana nabo umunsi ku munsi.

Bimwe mu bizakorwa muri iki cyumweru ni :

Gutora abarinzi b’igihango ku rwego rw’Akagari

Kwakira ibitekerezo by’abanyrwanda ku bikorwa byimakaza ubumwe n’ubwiyunge;

Gutambutsa ubutumwa mu ndirimbo no mu mivugo bihamagarira abanyarwanda kwitabira gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge nka Ndi umunyarwanda n’Abarinzi b’Igihango;

Gufata ingamba zo kurinda ibyagezweho muri iyi gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge no kubiteza imbere.

Mu rwego rwo gusubiza agaciro ubunyarwanda n’urugendo rwo gusana ubumwe n’ubwiyunge, Inama y’Abaminisitiri yemeje ko kuva mu mwaka wa 2016 iki cyumweru ngarukamwaka cy’Ubumwe n’Ubwiyunge  kizajya  gitangira kuwa 1 Ukwakira  kugira ngo  ihuze n’itariki y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere”.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*