Akarere ka Gicumbi ku bufatanye na koperative KAB bateye gutera ibiti bivangwa n’imyaka ari byo Calliandra na Leucena ku buso bungana na Ha 2.5 mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Nyamiyaga umurenge wa Kageyo. Hari kandi abayobozi ba Vi-Agroforestry mu bihugu bigize Umuryango w’Iburasirazuba (Country Direcotrs of EAC’ Countries) bakaba n’abafatanyabikorwa ba KAB.

Uyu murenge wa Kageyo ni u mwe mu mirenge  igize akarere ka Gicumbi igaragaramo ubuhaname bukabije ibyo bikaba byaratumye unaba umwe mu mirenge urimo amaterasi y’indinganire meza kandi abyazwa umusaruro. Bakaba bahingamo ibihingwa byatoranijwe birimo ingano, ibigori n’ibishyimbo bishingirirwa.

Abaturage bishimiye ibikorwa by’iterambere Leta igenda irushaho kubegereza uko bucyeye birimo abaterankunga bafatanya nabo. Aya materasi yakozwe ku nkunga ya LWH ndetse n’iyi KAB. Bakaba bagenda bayabyaza umusaruro aho bafite n’ikigega bihunikiramo imbuto ndetse n’inzu y’ubuhumbikiro igezweho (Green House).

Abayobozi ba Vi-Agroforestry mu bihugu by’Iburasirazuba bishimiye ibikorwa abaturage bagezeho babikesheje amaterasi y’indinganire bakoze bavuga inkunga yabo yatanze umusaruro bityo bakaba bazakomeza muri uyu murengo.

Uwari uhagarariye Ubuyobozi bw’Akarere yasabye abaturage gutera ibiti vuba iyi mvura ikigwa kugira ngo bifate vuba bityo isuri itazaza ngo itembane imyaka yabo. Yabasabyue kandi kujya bakomeza kugisha no gukurikiza inama bagirwa n’abagoronome ndetse n’izindi nzego mu by’ubuhinzi zabegerejwe bityo bakihuta mu iterambere. Yabijeje ko akarere nako kadasinziriye ahubwo karajwe ishinga n’iterambere ndetse n’ibikorwa byaryo mu baturage bako.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*