Madame Benihirwe asura amashuri

Ikibazo cy’umwanda ni ikibazo kigira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu n’ibinyabuzima byose muri rusange akaba ari yo mpamvu buri wese aba agomba gushyiramo ingufu ze zose kugira ngo twese hamwe tugihashye aho turi hose ni ukuvuga mu mujyi cyangwa mu cyaro.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi rero ubu katangiye gahunda yo gusura ingo bagenda urugo ku rugo bareba uko isuku ihagaze. Mu birebwa hari ubwiherero, isuku mu rugo no mu nzu muri rusange, isuku ku myambaro no ku mubiri, isuku ahahurira abantu benshi nko mu isoko, resitora n’utubari ari nako bugenda bubagira inama aho busanze itaranoga neza.

Kugira ngo ibi bishoboke hashyizweho amatsinda ashinzwe umurenge bityo imirenge yose ikaba ifite itsinda riwukurikirana aho buri wa kabiri w’icyumweru wahariwe kugenzura isuku. Ikigamijwe ni ukugira inama y’ibigomba gukorwa no kureba imbogamizi kugira ngo ku bufatanye n’akarere zikurweho ariko umuturage agire ubuzima buzira umuze.

Ibigo bya Leta birimo inyubako z’ubuyobozi, ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’ibitaro nabyo biri mu bigo bigomba kwitabwaho mu isuku kuko byakira umubare mwinshi w’abaturage bityo rero ni ngombwa ko aho babakirira, ibikoresho bakoresha byose bigomba kuba bifite isuku ihagije. Ni muri urwo rwego ubu hari gukorwa igenzura ry’isuku muri ibi bigo nk’uko byari byemejwe mu myanzuro y’inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere nabyo kuwa 4 Nzeri 2017 aho biyemeje gutangira ukwezi kw’isukukuva kuwa 5-30 Nzeri 2017.

Mu gushyira uyu mwanzuro mu bikorwa, Umuyobozi w’Akarere Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madame Benihirwe Charlotte hamwe n’Ikipi irimo abakozi bo mu Ishami ry’Ubuzima kuva kuwa mbere tariki ya 25 kugeza kuwa gatanu tariki ya 30 Nzeri batangiye igenzura muri ibi bigo birimo iby’amashuri n’ibigo nderabuzima aho baganira n’abarimu, abanyeshuri, abaganga n’abaje kwivuza kuri gahunda yo kurushaho kwita ku isuku. Ikigaragara ni uko ibi bibgo hafi ya byose isuku byayihagurukiye, Umuyobozi akaba yabasabye kudahagararira aho ahubwo ko bagomba kurusha aho bagereje.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*