Abayobozi bacukura icyobo gifata amazi

Ayo ni amwe mu magambo yagarutsweho na Nyakubahwa Busingye Johnston, Minisitiri w’Ubutabere akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, by’umwihariko akaba n’imboni y’Akarere ka Gicumbi muri Guverinoma, ubwo yaganirizaga abaturage b’Umurenge wa Mutete nyuma y’umuganda usoza ukwezi kwa Nzeri 2017 wakozwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2017.

Kubera ko uyu muganda wahuriranye na gahunda yo gutangiza icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizava kuwa 01-07 Ukwakira, ku rwego rw’Akarere wakorewe mu mirenge itanu ari yo Mutete, Nyamiyaga, Ruvune, Muko na Kaniga, Umuyobozi w’Akarere akaba yakiriye Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera, Madame Depite Kabasinga Chantal, Umuyobozi w’Ingabo mu Karere Ka gicumbi Major Karasira Gilbert n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi Spt Karagire Gaston bifatanije n’abaturage b’Akagari ka Kabeza ko mu murenge wa Mutete aho bacukuye banasibura ibyobo bifata amazi ndetse n’imirwanyasuri mu ishyamba ry’Akarere. Ni mu rwego rwo gukumira ibiza biterwa n’iyi mvura aho imivu yayo iri kugenda itwara amazu n’imyaka by’abaturage.

Nyuma y’uko Depite Kabasinga Chantal abaganirije ku nsanganyamatsiko y’iki cyumweru igira iti: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni Umusingi w’Iterambere” , Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera yabashimiye abanyamutete ubutwari bagize biyunga na bagenzi babo ababwira ko amateka mabi nk’aya u Rwanda rwahuye nayo ntaho twayahungira ko ahubwo tugomba kuyahindura amashuri yacu. Yakomeje avuga ko gahunda ya Ndi Umunyarwanda Atari iy’i Kigali ahubwo ari iya buri wese aho aba hose.

Yasabye umuntu wese ufite ingingimira muri we akaba afite ibintu byamubyimbiyemo ko iki ari cyo gihe cyo kwisubiraho bikamuvamo kuko ku isi yose abantu bateye imbere ni abunga ubumwe muri byose, ni abatarangwa n’amacakubiri ayo ari yo yose, ni abadakundirana ingeso iyi n’iyi.Yagize, ati: “Kunga ubumwe ni ko kubaka amahoro, ni ko kubaka ubutabera, ni ko kubaka ubukire n’iterambere rirambye ni yo mpamvu Ndi Umunyarwanda ari iyúmugore, umugabo nábana.

Yashoje ababwira ko nta muntu urwana intambara asubira inyuma ngo avuge ngo yatsinze ko ahubwo bareka buri wese agakora ibyo asabwa, Leta nayo igakora ibyo isabwa ubundi iterambere rikihuta nk’uko ari yo ntego y’iyi myaka irindwi ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*