Mayor Mudaheranwa atangiza inama

Abayobozi bakurikirana ibyabaye mu mirenge imwe

Buri mwaka akarere ka gicumbi kimwe n’utundi turere dufite imisozi ihanamye, gahura n’ikibazo cy’ibiza birimo inkangu n’umuyaga byangiza bikanaseanya ibihingwa n’amazu y’abaturage rimwe na rimwe bikanatwara n’ubuzima bwabo. Ni muri urwo rwego Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal ari hamwe n’Umuyobozi wa Burigade ya 503 Lt. Col. Kirenga Claver, Umuyobozi wa Polisi mu karere Spt Karagire Gaston n’Abayobozi b’Akarere Bungirije yayoboye inama kuri uyu wa 2 Ukwakira 2017 guhera saa tatu (09:00) za mu gitondo.

Iyi nama yari yatumiwemo abakozi bo mu mirenge barimo Abayanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, Abashinzwe Ubuhinzi, Abashinzwe Imicungire y’ubutaka mu mirenge, Abashinzwe Iterambere ry’Imibereho Myiza mu tugari, Uruganda rw’icyayi rwa Mulind na Kinihira, Abashinzwe amashayamba mu mirenge n’abandi bafatanyabikorwa mu kubungabunga ibidukikije.

Bwana Muhizi Jules Aimable yabanje kubagezaho uko ikibazo giteye nyuma y’aho abayobozi n’abitabiriye inama bafata ingamba zirimo kongera gucukura imirwanyasuri aho yari iri ikaba yarasibamye, gucukura imishya, gutera ibyatsi birimo urubingo kuri yo no ku materasi y’indinganire, gusarura amashyamba bikurikije amategeko Atari ugukumbaho ahubwo ari ukujya batema basimbuka ibindi byamara gushibuka bagakurikizaho ibyasigaye, kuzirika ibisenge by’amazu, kwimura abatuye ahantu hagaragara nk’amanegeka no gushishikariza abaturage gufata amazi ava ku bisenge by’amazu ndetse n’ava ku nyubako za Leta n’ibindi bigo.

Ikindi bafasheho umwanzuro ni uko imirenge igomba kugaragaza ahantu hose hagaragara ko nta mashyamba ahari kugira ngo hashakwe uburyo hategurwa ingemwe ku buryo hazaterwa ndetse basoza basaba buri wese urebwa n’ibi bibazo kwita ku mabwiriza ndetse n’imyanzuro y’iyi nama. Umuyobozi w’akarere yashoje asaba ko inzego z’ibanze zigomba kurwanya abantu bacyubaka mu kajagari kuko akenshi ari byo biteza impanuka no kwibasirwa cyane n’ibiza.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*