Imvugo ivuga ngo “ inka ni uruganda”  ni imwe mu mvugo ikunze gukoreshwa n’abanyagicumbi bashaka kuvuga iterambere bamaze kugeraho binyuze ku musaruro ukomoka ku bworozi bw’inka bwateye imbere nyuma yo kuva mu icuraburinde rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda na nyuma y’urugamba rwo kuyihagarika bikozwe n’Ingabo za RPA- Inkotanyi.

Mu rwego rwo gusubiza abanyarwanda mu buzima busanzwe no kongera gushaka uburyo bongera kubana neza, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyiriyeho abanyarwanda gahunda zinyuranye ziteza imbere abanyarwanda bose itagize icyo igenderaho kindi uretse ubunyarwanda. U Rwanda rwari rurimo abacitse ku icumu rya Jenoside, abari batashye baturutse mu bihugu bari barahungiyemo, abari bari mu gihugu batakoze cyangwa ngo bakorerwe Jenoside ndetse n’abo Leta yacyuye barimo abakoze Jenoside n’abandi bari barabakurikiye bagahungira muri Kongo Kinshasa na Tanzaniya n’ahandi.

Aba bose Leta yabashyiriyeho mbere na mbere gahunda zongera kubahuza zirimo urukiko rwa gacaca rwari ubutabera bwunga kuko baganiriraga mu mudugudu iwabo bagamije kuvugisha ukuri abasaba imbabazi bakazihabwa netse na gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge yabashashikarizaga kongera kubana nyuma yo gutandukanywa n’ubuyobozi bwakoze Jenoside. Izindi gahunda ni ubudehe, girinka n’izindi.

Mu Karere ka Gicumbi rero nyuma yo kwiyunga no kongera kuba umwe, gahunda ya GIRINKA yahinduye ubuzima bw’Abanyagicumbi ku buryo bugaragara. Ubu kugeza ubu Akarere ka Gicumbi gafite inka zingana na 21,859 umusaruro ugera ku isoko ni ukuvuga umusaruro w’amata ugera ku makusanyirizo ni hejuru ya Litiro ibihumbi mirongo itandatu na bitanu (l 65.000).

Muri uyu mwaka wa 2017-2018 Akarere karateganya gutanga inka muri gahunda ya GIRINKA 1581 zikaba zizatangwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ndetse no kwitura zikaba zizatangwa mu byiciro bibiri. Icyiciro cya mbere kikaba biteganijwe ko hazatangwa inka 564 ziziturwa iki cyiciro kikaba kizarangirana mbere y’ukwezi k’Ukwakira 2017.

Mu rwego rwo kubyaza umusaruro ukomoka ku bworozi bw’inka no guhesha agaciro umurimo w’abafite  bo mu karere ka Gicumbi, ubu Akarere ku bufatanye na komite yabo batangiye gukusanya umusanzu wo kwiyubakira uruganda ndetse akarere kakaba karashatse abaterankunga bo mu Buhinde ubu mu gihe gito imirimo wo kubaka uru ruganda ikaba izaba itangiye.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*