Ubwo hizihizwaga ku ncuro ya 16 Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umwarimu mu Karere Gicumbi, abarimu bo mu murenge wa Bwisige barashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kubera iterambere yabagejejeho binyuze mu Umwarimu Sacco yabashyiriyeho mu mwaka wa 2006 ikemerwa na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) mu mwaka wa 2008. Ibi ni bimwe mu byavuzwe na Madame Uwamahoro Aurelie wavuze ijambo mu izina ry’abarimu bigisha mu bigo by’amashuri 6 biri mu murenge wa Bwisige.

                                              

                                               Abayobozi n'abari bitabiriye ibirori

Umushyitsi Mukuru muri ibi birori yari Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana Mudaheranwa Juvenal, Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi Supt Karagire Gaston, Umugenzuzi (Inspector)wa REB bwana Jean Claude, Umuyobozi w’umwarimu Sacco mu Karere ka Gicumbi, Umuyobozi wa Save the Children ndetse n’umuyobozi wa VSO Madame Anne Marquez, abaturage, abanyeshuri ba ES Bwisige n’abarimu bose bo mu bigo 6 biri mu murenge wa Bwisige.

Abafatanyabikorwa bafashe ijambo bose bagarutse ku ireme ry’uburezi aho Umugenzuzi wa REB yagarutse ku bintu 5 bigomba kugaragara kugira ngo uvuge ko uburezi bufite ireme, amahirwe abarimu bafite aho bahabwa inguzanyo bishyura ku nyungu iri hasi ugereranije n’ibindi bigo by’imari.

Umuyobozi wa Polisi mu karere yabasabye kwita ku mpamvu zitera umwana gucikishiriza amashuri, zirimo amakimbirane aba ari mu miryango, kubashukisha akazi n’ibindi abasaba kujya batajya bashakira ikibazo ku bana gusa ahubwo ko bagomba kugera no mu miryango yabo. Ikindi yagarutseho ni ugushyingira abo bana bakiri bato abarimu bagaceceka ndetse n’ababyeyi ababwira ko yaba umurongoye, yaba uwatashye ubwo bukwe n’undi wabimenye agaceceka bose itegeko rirabahana. Yashoreje ku cyaha cyo gusambanya umunyeshuri uri umwarimu avuga ko itegeko rimuhanisha igifungo cya burundu.

Mayor Mudaheranwa mu ijambo rye, yabanje kwifuriza abarimu bose umunsi mwiza no gushimira abarimu babaye indashyikirwa abasaba kurushaho ntibirare. Yakomeje ababwira ko kwigisha atari ukujya mu bitabo gusa ngo umuntu yandike ku kibaho narangiza atange ikizamini ngo birangirire aho, ko hiyongeraho gukurikirana umwana nk’isuku ye n’ibindi. Yashoje abasaba guha abana uburezi buvanze n’uburere, indangagaciro na kirazira  by’umuco nyarwanda ariko bakabanza kugira ibyo byose ubwabo kuko ntawe utanga icyo adafite bityo rero bakaba bagomba kwisuzuma haba hari ukwisubiraho bikaba.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*