Ubwo hasozwaga icyumweru cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu murenge wa Muko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2017, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abakoze Jenoside ndetse n’abari barahunze mu 1994 batahutse  bo muri uyu murenge, bose barishimira intambwe bamaze gutera n’iterambere bamaze kugezwaho  byose bakesha Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

 

Nk’uko byavuzwe na bwana Munyampenda Theogene Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri uyu murenge yavuze ko babanye neza n’abaturanyi babo  baba abahekuye ndetse n’abasahuye imitungo yabo. Yagize ati: “Nta rwikekwe rurangwa hagati yacu, nta mututsi, nta muhutu twese duhurira hamwe tugasenyera umugozi umwe”. Yakomeje avuga ko ibi babikomora kuri Karabu (Clubs) z’Umumwe n’Ubwiyunge ziri muri buri kagari kandi zikora neza ndetse n’ibikorwa byinshi by’iterambere bigenda byiyongera umunsi ku munsi. Yashoje avuga ko bashimira Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda wagaruye ubumwe mu banyarwanda.

Muri ibi birori kandi habayemo igikorwa cyo kugabirana biturana muri gahunda ya Girinka abantu bagera kuri batanu akaba ari bo bagabiye bagenzi babo abandi bakaba bazabikorera iwabo mu midugudu. Ibi birori kandi byaranzwe n’imbyino, imivugo n’indirimbo byose byagarukaga ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Ubumwe n’Ubwiyunge n’Umusingi w’Iterambere Rirambye”.

Umuyobozi w’Akarere ari nawe Mushyitsi Mukuru bwana Mudaheranwa Juvenal, yatangiye abashimira intamwe ntagereranywa bateye binyuze mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge ari muri buri kagari kandi akaba akora neza. Yagize ati: “Nk’uko abana bato babitugaragarije uyu munsi ko ari abarimu beza b’ubumwe n’ubwiyunge, biratanga icyizere cy’ejo hazaza h’Akarere kacu, h’igihugu cyacyu”:

Yashoje abasaba kubyaza umusaruro amahirwe bahawe na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda by’umwihariko Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bagakura amaboko mu mifuka kandi bakabungabunga ibyo bagejweho n’ibyo bigejejeho babirinda kwangirika ndetse no gusubira inyuma  nabo bavuga ko biteguye kubirinda ndetse no kurenza ku bimaze gukorwa.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*