Dr. Bucyana apima ibiro by'umwana

Mu Karere ka Gicumbi iyi gahunda y’icyumweru cyo kwita ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana cyatangirijwe ku mugaragaro mu murenge wa Bwisige kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Ukwakira 2017 n’Intumwa ya Minisiteri y’ubuzima bwana Bucyana Titien, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima,mu Karere Madame Niyonsaba Liberathe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba.

Iyi gahunda iba buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira, iti: “Twite ku buzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana tunakingiza iseru na Rubeyole. Muri iki cyumweru, Guverinoma y’u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu bizihiza umunsi mpuzamahanga wo gukaraba intoki, uzaba ari umunsi wo gukora ubuvugizi bwo kuzamura imyumvire ku kamaro ko gukaraba intoki n’isabune, nk’uburyo bworoshye, bwizewe kandi bworoshye mu gukumira indwara no kurengera ubuzima.

Iki kicyumweru kandi kizakorerwamo n’ibindi bikorwa birimo gukingira abana b’abakobwa bageze mu kigero cy’ubwangavu kanseri y’ inkondo y’umura, gukingira abana, guha abana ikinini cya Vitamini A n’icy’inzoka,gukangurira imiryango kuboneza urubyaro bakoresheje uburyo bunyuranye, kwipimisha VIH/SIDA ku bushake, gushishikariza imiryango gahunda yo kwipimisha inda ku mubyeyi utwite nibura incuro 4, gushishikariza ababyeyi gutegura indyo yuzuye intungamubiri, kubashishikariza kujya baganiriza abana babo ku buzima bw’imyororkere, gupima ibiro by’abana kuva ku mezi 6 kugeza kuri mezi 59, kubashishikariza kumenya akamaro ko kurara mu nzitiramubu iteye umuti mu kurwanya malariya, n’izindi gahunda zirimo akamaro ko konsa.

Mu karere ka Gicumbi hateganijwe ko abana kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 15  bangana na 179, 631 bakaba bazahabwa ibinini by’inzoka, abatarageza ku myaka 5 bose bagahabwa Vitamini A, urukingo rw’iseru ndetse na rubewole, naho abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 12 bagera kuri 5,707 bazahabwa urukingo rwa 2 rwa kanseri y’inkondo y’umura.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*