Abayobozi basura ibikorwa abagore bigejejeho

Mu murenge wa Manyagiro ni ho hizihirijwe ku nshuro ya 20 Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’Akarere. Uyu munsi kandi wizihirijwe no mu yindi mirenge yose y’Akarere ka Gicumbi, wabaye impurirane w’ibindi birori birimo Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’Umukobwa ndetse no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe umuryango. Ni nabwo hatangijwe ku mugaragaro Ubukangurambaga bw’Umuryango buva none kuwa 11 Ukwakira bukazageza kuwa 11 Ukuboza 2017.

Kuba akarere kasisemo kwizihiriza uyu munsi muri uyu murenge ni ukubera impavu 3 zikurikira:

Ø  Kuba ari umwe mu mirenge yagaragayemo umubare munini w’abana b’abakobwa batwaye Inda batarageza ku myaka 18 y’ubukure(55),

Ø  Kuba ari umwe mu mirenge yagaragayemo umubare munini w’imiryango ikibana mu makimbirane(114) no

Ø  Kuba ari umwe mu mirenge yagaragayemo imiryango n’abantu bakigaragaraho isuku nke  ndetse n’imiryango ikiba mu bukene bukabije  (37.2% cat. I).

Mu ijambo rye, bwana Mudaheranwa Juveanal yagize ati:“Nk’Abanyagicumbi, dufite impamvu yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mucyaro kuko  Akarere ka Gicumbi  ari  Akarere k’icyaro ku kigereranyo cya 83%  n‘abagore barenga 82,7%  batuye mucyaro ndetse n’Imirenge 18/21 harimo n’uyu wa Manyagiro ni iy’icyaro 100%“.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru bwana Gatabazi Jean Marie Vianney mu ijambo rye, yasabye abaturage b’umurenge wa Manyagiro n’abanyagicumbi muri rusange kwita ku mutekano igihugu cyabahaye kuruta ibindi, bagaragaza icyawuhungabanya mbere.Yagarutse ku kinyobwa cya kanyanga kiri ku isonga mu guteza amakimbirane n’ubukene abasaba kujya bagaragaza abagicuruza kuko mu mudugudu umucuruzi wacyo baba bamuzi ibyo bikagaragazwa n’uko iyo habaye ikibazo gitewe nayo batanga amakuru y’igihe byatangiriye bityo abasaba guhinduka.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*