Izo ni Cables za Fibre optique ziri hejuru

Urwo rukuta rwasenyutse

Umuhanda munini uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda uzwi ku izina rya KIGALI-GATUNA ni umuhanda ufatiye runini ibihugu byombi ndetse n’ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba kuko ari inzira y’ubuhahirane hagati yabyo.

Uyu muhanda wangijwe n’imvura iherutse kugwa mu Karere ka Gicumbi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Ukwakira ikangiza igice kimwe cy’aho cy’uyu muhanda wa kaburimbo aho bita RWAFANDI aho yawusenye ndetse ikanatengura urukuta rw’amabuye rwari ruwubungabunze ikana twara kaburimbo bityo insinga z’itumanaho zikaba ziri hejuru.

Ubuyobozi bw’akarere burasaba RTDA kwihutira kuhagera kugira ngo bushake uburyo uyu muhanda wakorwa mu maguru mashya kuko hongeye kugwa indi mvura nk’iyi utarakorwa warushaho kwangirika bityo ubuhahirane hagati y’ibi bihugu bugakomwa mu nkokora.

Iyi mvura kandi ntabwo yangije uyu muhanda gusa ahubwo yanatwaye ubuzima bw’abantu 2 ari bo Nyirabizeyimana w’imyaka 15 y’amavuko na Turatsize w’imyaka 55, inangije n’imyaka y’abaturage yari ihinze mu mi mirima ku buso bwa Ha 78 irimo ibishyimbo, ibigori, ibijumba, itwara inka 1 intama 7, ihene 6, amazu atuwemo yangiritse ni 6 naho ay’ubucuruzi ni 8.

Ije kandi ikurikira indi yaguye ku matariki ya 16-18/09/2017 mu mirenge ya Cyumba, Kaniga, Mukarange, Mutete, Nyankenke, Rubaya, Ruvune  na Shangasha igatwara ubuzima bw’umuntu umwe witwa Bagoragoza w’imyaka 99 y’amavuko, amazu ynagiritse 76 ubu abenshi bakaba barayasannye, imyaka yatwawe iri ku buso bunga na Ha 574.8, amatungo magufi 90. Ibindi byari byangiritse birimo ibiraro, imihanda, byarasanwe ubu birakora nta kibazo.

Aba bose bahuye n’ikibazo gikomeye basabiwe ubufasha muri Minisiteri y’Imicungiro y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) irimo iy’ibiribwa mu gihe cy’ukwezi,imbuto yo kongera gutera,amabati n’ibindi. Ikindi hafashwe ingamba zo gushaka uburyo iyi suri yakumirwa hakorwa imiganda idasanzwe y’ubuyobozi bw’Akarere n’ubw’Ingabo aho bifatanije n’abaturage gusibura imihanda, gucukura ibyobo bifata amazi n’imirwanyasuri mu mirima banasaba abaturage gukomereza aho.

 

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Tel: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*