None kuwa 14 Ukwakira 2017 mu murenge wa RUTARE habereye umuhango wo gushyingura mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Rutare umubiri wa NTAGOZERA Jean wo mu Kagari ka Kabare umurenge wa Muko witabirwa na Honorable Depite Niyonsenga Theodomir, Umuyobozi w’Akarere bwana Mudaheranwa Juvenal na bwana David Nkurunziza Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere Myiza m Ntara y’Amajyaruguru akaba yari ahagarariye Guverineri wayo bwana Gatabazi Jean Marie Vianney.

Uyu muhango wabimburiwe n’igitambo cya misa cyo gusabira umuryango wa Ntagozera ndetse n’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bose bo mu Rwanda no gutanga ubuhamya bw’abahagarariye umuryango n’ubutumwa bunyuranye bw’abayobozi.

Umuhungu wa 2 wa Ntagozera mu buhamya bwe yagaragaje ko ubu agiye gutuza umutima nyuma yo kubona umubiri w’umubyeyi wabo. Yagize, ati: “Ubu sinavuga ko nishimye ariko kuba tubonye Papa biratunejeje cyane kuko tugiye kumuherekeza. Hari igihe nagendaga muri Kigali nabona umugabo w’inzobe muremure nkabona ari Papa nkagenda nihuta namugeraho nkabona si we nkagira agahinda, ariko ubu ndaruhutse sinzongera gushidikanya”.

 Umuyobozi w’Akarere yavuze ko umunyarwanda wese ufite umutima muzima ntabwo yashidikanya ku mateka mabi yaranze iki gihugu, bityo akaba yasabye abari bahari kujya bima amatwi abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Mu ijambo rye, Umushyitsi Mukuru yagarutse ku mateka y’igihugu cyacu, ku mibereho y’abanyarwanda nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi no ku butabera nyuma ya Jenoside aho yavuze ku nkiko gacaca abanyarwanda bose bagizemo uruhare mu guca imanza za jenoside.Yashoje asaba abari bitabiriye uwo muhango cyane cyane abacitse ku icumu gukomeza kurinda ibyagezweho no guharanira gukurushaho kwigira.

Uyu muhango washojwe no guherekeza uyu mubiri ugashyingurwa mu Rwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rutare no kunamira imibiri y’inzirakarengane 265 z’abatutsi nazo ziruruhukiyemo.

 

MUTUMWA Vincent

Public Relations, Media and Communication Officer

Gicumbi District

Mobile: +250 788487894

E-mail: mutumwa.vincent@gicumbi.gov.rw

Share Button

 

Write Comment

Name*
Email*
Comment*